Yanditswe Jan, 16 2022 20:22 PM | 14,101 Views
Bamwe mu baturage bamaze igihe kinini bafite impungenge ku
rukingo rwa Covid-19 ahanini zari zishingiye ku makuru y’impuha, bavuze ko izo mpungenge zashize bakarwiteza kandi ko ntacyo rwabatwaye, bityo bagasaba abatararufata
gutinyuka.
Mutabazi Elia umwe mu batinze kwikingiza, avuga ko mu byabimuteye harimo n’amakuru y’impuha ku rukingo n’izindi mpungenge.
Agira ati "Hari
abavugaga bati ibi bintu nitubyikingiza ntituzabyara, njyewe rwose numvaga
nta kabuza nindwiteza nzarwara, ikindi kandi sinkunda urushinge rwose
ndarutinya cyane buriya no kwisuzumisha akenshi nta kubeshye hari
igihe banzirika."
Byabaye ngombwa ko abanza gutegereza akavugana n’abikingije, ngo ababaze niba ntacyo babaye.
Uwitwa Mutabazi Elia utuye i Ndera we yagize ati "Bitewe no gukomeza kudushishikariza, ariko nanabonye abantu bikingije kandi nta kibazo byabatwaye nibwo mfashe iki cyemezo."
Ukwezi kurashize u Rwanda rwinjiye mu nkubiri ya kane ya Covid19, bitewe na virus nshya ya Covid 19 ya Omicron, mu guhangana nayo hongerewe imbaraga cyane mu kongera umubare w'abakingirwa iki cyorezo, gusa hari abaturage bakinangiye ku gufata uru rukingo.
Umumyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse arabamara impungenge aho yavuze ati "Mu maze iminsi mubona ko hari n’abagaragara bahunga bavuga ko bahunze inkingo, usanga bishingiye ku madini ariko ndagirango mbabwire ko urukingo rutabangamira imyemerere ya buri wese kandi inkingo dukoresha zirizewe kandi zifite akamaro kanini mu kugabanya Covid19, kugira ngo abantu batarwara ngo barembe babe bakwitaba n'Imana."
Minisiteri y'Ubuzima Kandi ivuga ko ubu yatangiye iminsi 15 yo kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa byo gutanga uru rukingo kugirango nibura muri icyo gihe hakingirwe abagera kuri miliyoni 1.8.
Fiston Felix Habineza
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru