AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage barishimira ibikorwa remezo bituma bizihiza neza iminsi mikuru

Yanditswe Dec, 26 2016 11:20 AM | 2,668 Views



Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali ndetse n'abanyarwanda baba mu mahanga baravuga ko uyu mwaka ubasigiye ibikorwa remezo bitandukanye bituma baryoherwa n'iminsi mikuru isoza umwaka.

Bavuga ko amahoteli ndetse n'amazu manini y'ubucuruzi yatashywe muri uyu mwaka wa 2016 yaberetse ko ubuyobozi bwabo bubitayeho.

Benshi bemeza ko uyu mwaka w'2016 ushobora kub ariwo mwaka usize umujyi wa Kigali ndetse n'u Rwanda muri rusange bimaze gufata umuvuduko nyawo w'iterambere.Ibi barabishimangira bashingiye ku bikorwa remezo byafunguye byatangiye gukoreshwa uyu mwaka.

Ibi birimo inyubako ndende z'ubucuruzi ndetse n'imihanda igezweho.

Mu minsi mikuru ya noheli n'ubunani abatuye Kigali babonye aho bisanzurira cyane ugereranije n'imyaka yatambutse.

Ibi bikorwa bitandukanye bituma abanyarwanda batifuza kujya kwizihiriza iminsi mikuru hanze y'igihugu,kuko n'abatuye i mahanga bahitamo kuza kwizihiriza iyi minsi mikuru mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage