AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Abaturage barishimira ko bahabwa umwanya mu itegnyabikorwa ry’uturere

Yanditswe Nov, 13 2019 08:56 AM | 12,855 Views



Abaturage hirya no hino mu gihugu bishimira uruhare bagira mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'uturere bagasaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga.

Ibi babitangaje ubwo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangizaga igikorwa cyo kwakira ibitekerezo by'abaturage bizinjizwa muri gahunda z'uturere mu mwaka wa 2020/2021.

Kuri uyu wa Kabiri mu turere twose tw'u Rwanda hatangiye gahunda yo gukusanya ibitekerezo by'abaturage bizashingirwaho mu igenamigambi rya 2020/2021 ndetse no kubamurikira uko ibitekerezo batanze byinjijwe mu ngengo y'imari 2019/2020.

Ku rwego rw'igihugu iyi gahunda yabereye mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw'u Rwanda,aho Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof,Shyaka Anastase yanatangiye urunziduko rw'iminsi ibiri.

Abaturage bo muri aka akarere bagaragaje ko bashaka kugezwaho ibikorwa ramemezo by'ubukungu n'imibereho myiza  ndetse bashimangira ko kubaha uruhare mu igenamigambi ari byo bitanga icyizere cy'iterambere rirambye.

Minisitiri Prof Shyaka yashimye uruhare abaturage bagira mu gutanga ibitekerezo, asaba inzego zibanze kujya zibatega amatwi kuko ibipimo bigaragaza ko bitaragera ku rwego  rwifuzwa.

Mu murenge wa Zaza aho Minisitirii Shyaka yahuriye n'abaturage b'Akarere ka Ngama basabye ko ibibazo bibangamiye imibereho yabo bizibandwaho mu igenamigambi ndetse n'ibitaritaweho mu ngengo y'imari ishize bikazahabwa umwihariko.

Ibipimo by'imiyoborere biherutse gutanagzwa n'Urwego rw'Imiyoborere RGB bugaragaza ko Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare  yamanutseho amanota 3.9 % kuko yavuye ku manota 76.7% umwaka ushize agera kuri  73% uyu mwaka.

Inkuru irambuye mu mashusho


Jean Paul TURATSINZE 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #