AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Abaturage basabwe kutirara kuko ubwandu bwa COVID 19 bwongeye kuzamuka

Yanditswe Jul, 20 2022 16:22 PM | 25,145 Views



Mu gihe ubwandu bwa COVID 19 bwongeye kuzamuka mu Rwanda, hari bamwe mu baturage basanga hari hakwiye ubukangurambaga mu gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo cyane cyane ahahurira abantu benshi kuko hari abatakita ku mabwiriza yo kwirinda.

Hirya no hino hahurira abantu benshi hashyizwe ibya ngombwa bifasha abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid 19, gusa kuri ubu hari bamwe mu baturage bemeza ko habayeho kudohoka mu bijyanye no gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda.

Uretse kandi ibikorwa remezo bifasha abaturage kwirinda covid 19, urubyiruko rw'abakorerabushake nabo ni bamwe mu bagaragaje umusanzu ukomeye mu gufasha abaturage kwirinda iki cyorezo nubwo kugeza ubu basigaye hamwe na hamwe. 

Abaturage basanga bari bakwiye kongerwa.

Ku ruhande rw'urubyiruko rw'abakorerabushke, bavuga ko bahura n'imbogamizi z'uko hari abaturage batakibona akamaro kabo, bagasaba ko bakongererwa ubushobozi nk'ubwo bahoranye.

Imibare y'ubwandu bushya bwa Covid 19 yatangajwe na minisiteri y’ubuzima tariki 18 z’uku kwezi kwa 7 yagaragaje ko abantu 26 aribo banduye mu gihugu hose barimo n’urembye umwe.

Mu gihe kandi hari hashize igihe nta muntu wicwa n’iki cyorezo ugaragara mu Rwanda, muri iyi minsi 7 ishize bongeye kugaragara kuko hapfuyemo 5.

Dr Nkeshimana Menelas ushinzwe ibikrwa by'ubuvuzi bwa Covid 19 avuga ko kuba hari ingamba zorohejwe bidakuyeho ko icyorezo kigihari, bityo ko nta wari ukwiye kwirara cyane ko amabwiriza yose abaturage bayasobanukuwe.

Ariko avuga ko u Rwanda rufIte ibyangombwa byose nkenerwa birimo n'imiti ihagije yo kuvura icyorezo cya covid 19, ibi ariko bitavuze kwirara. 

Kugeza ubu kandi amabwiriza yo kwirinda uko yakabaye agomba kubahirizwa ahahurira abantu benshi, ari nako abantu bakomeza kwikingiza mu buryo bwuzuye.

MBABAZI Dorothy 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu