Yanditswe Jul, 20 2022 16:22 PM | 25,145 Views
Mu gihe ubwandu bwa COVID 19 bwongeye kuzamuka mu Rwanda,
hari bamwe mu baturage basanga hari hakwiye ubukangurambaga mu gukaza ingamba
zo kwirinda iki cyorezo cyane cyane ahahurira abantu benshi kuko hari abatakita
ku mabwiriza yo kwirinda.
Hirya no hino hahurira abantu benshi hashyizwe ibya ngombwa bifasha abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid 19, gusa kuri ubu hari bamwe mu baturage bemeza ko habayeho kudohoka mu bijyanye no gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda.
Uretse kandi ibikorwa remezo bifasha abaturage kwirinda covid 19, urubyiruko rw'abakorerabushake nabo ni bamwe mu bagaragaje umusanzu ukomeye mu gufasha abaturage kwirinda iki cyorezo nubwo kugeza ubu basigaye hamwe na hamwe.
Abaturage basanga bari bakwiye kongerwa.
Ku ruhande rw'urubyiruko rw'abakorerabushke, bavuga ko bahura n'imbogamizi z'uko hari abaturage batakibona akamaro kabo, bagasaba ko bakongererwa ubushobozi nk'ubwo bahoranye.
Imibare y'ubwandu bushya bwa Covid 19 yatangajwe na minisiteri y’ubuzima tariki 18 z’uku kwezi kwa 7 yagaragaje ko abantu 26 aribo banduye mu gihugu hose barimo n’urembye umwe.
Mu gihe kandi hari hashize igihe nta muntu wicwa n’iki cyorezo ugaragara mu Rwanda, muri iyi minsi 7 ishize bongeye kugaragara kuko hapfuyemo 5.
Dr Nkeshimana Menelas ushinzwe ibikrwa by'ubuvuzi bwa Covid 19 avuga ko kuba hari ingamba zorohejwe bidakuyeho ko icyorezo kigihari, bityo ko nta wari ukwiye kwirara cyane ko amabwiriza yose abaturage bayasobanukuwe.
Ariko avuga ko u Rwanda rufIte ibyangombwa byose nkenerwa birimo n'imiti ihagije yo kuvura icyorezo cya covid 19, ibi ariko bitavuze kwirara.
Kugeza ubu kandi amabwiriza yo kwirinda uko yakabaye agomba kubahirizwa ahahurira abantu benshi, ari nako abantu bakomeza kwikingiza mu buryo bwuzuye.
MBABAZI Dorothy
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru