AGEZWEHO

  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...
  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...

Abaturage bategerezanyije amatsiko ibyiciro by'ubudehe bishya

Yanditswe Nov, 13 2022 20:17 PM | 100,897 Views



Abaturage hirya no hino mu gihugu baravuga ko bijejwe gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bishya ariko ko hagiye gushira imyaka ibiri bategereje barahebye. Gusa kuri ubu hari icyizere ko biri hafi gusohoka kuko byemejwe n’inama y’abaminisitiri.

Bamwe mu baturage kandi bavuga ko ibyiciro by’ubudehe byo mu 2015 byakozwe nabi kuko batabigizemo uruhare bituma hari abatarabyishimiye.

Umwe twaganiriye yagize ati: Njyewe ikintu nanenze nuko banshyize mu cyiciro cya gatatu kandi ntabwo nacyishimiye, narajuriye biranga baguma kukinshyiramo, nk’umuntu ufite imodoka ari mu kiciro cya 2 njye nta n’igare mfite ndi mu cya 3 ubwose urumva ntararenganye”

Bamwe mu baturage kandi bagaragaje ko hagiye habamo kwibeshya kuko bemezaga mu nama by'ibyiciro bakwiye kujyamo nyamara mu gihe cy'isohoka cyabyo bikaza bitandukanye n'ibyo bemeje.

“Abaturage tubigiramo uruhare mu midugudu tukaba twakwemeza ngo umuturage uyu n'uyu akwiye icyicirio cya 2, uyu akwiye icya gatatu tukanemeza ngo uyu akwiye icya mbere, bakabyuzuza no ku mpapuro bikarangira ariko tugatungurwa no kuba raporo zigenda byazamanuka bivuye hejuru ugasanga atariko twabikoze ugasanga uwo twemeje ko ari mu cyiciro cya mbere aje ari mu cya gatatu ahubwo uwo twemeje ko akwiye kujya mu cya gatatu akaza ari muri 1”

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basobanura ko hari abagiye basaba guhindurirwa ibyiciro kugirango babone uko batanga ubwisungane mu kwivuza.

Umwaka ushize wa 2021 hakozwe ibindi byiciro bishya by’ubudehe bihagarariwe n’inyuguti A,B,C,D na E mu rwego rwo gukosora n’amakosa yari yakozwe mu bya mbere, ariko aba baturage bategereje ko bisohoka amaso yaheze mu kirere.

“Batubwiraga ko bizasohoka mu mezi atandatu ariko hashize imyaka 2, igihangayikishije umuntu yakabaye ari mu cyiciro cy’abafashwa cyangwa hakaba hari nk’impamvu yagatumye ukora igenamigambi bitewe n’icyiciro urimo ariko ubu twicaye dutegereje ko isaha n’isaha bishobora kuzagaruka umuntu icyiciro cyarahindutse”/Umuturage

Umunyamabanaga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Assoumpta Ingabire avuga ko ibi byiciro bishya bifite umwihariko ugereranyije n’ibicyuye igihe.

"Icyo ibi byiciro bishya bije gufasha ni uko kuba mu cyiciro runaka bitavuze ngo urafashwa ubuziraherezo, hari ukuba mu cyiciro, ufite imbaraga zo gukora no kwiteza imbere, tuzi ibyo ukeneye hajemo ikintu cyo kwigira”

Inzego zikurikirana ibyiciro by’ubudehe zavugaga ko hari hategerejwe ko byemezwa n’inama y’abaminisitiri kugira ngo bitangazwe. Kuba byaremejwe mu nama y’abaminisitiri yo ku itariki ya 11 Ugushyingo 2022 bikaba bitanga icyizere ko biri hafi gusohoka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu