Yanditswe Oct, 08 2016 23:18 PM | 2,865 Views
Bamwe mu batuye mu
ntara y'iburengerazuba baravuga ko umuhanda wubakwa muri aka gace uzwi nka
KivuBelt aho wamaze kuzura, imigenderanire yatangiye guhinduka ku buryo
bugaragara.
Ubuyobozi bw'akarere ka Karongi kanyurwamo uyu muhanda bwemeza ko unakomeye ku buryo bizeyeko uzamara igihe kinini harimo no kwagura ubukerarugendo n'abandi.
Iki gice cyo kuva Rusizi ugana Karongi cyatangiye kunyurwamo n'imodoka zitwara abagenzi kimwe n'amakamyo yakundaga kunyura muri pariki ya Nyungwe kuko ari hafi ujya i Kigali. Umuyobozi w'akarere ka Karongi Ndayisaba Francois avuga ko inyungu nyinshi zihari bitewe n'ikorwa ry'uyu muhanda zirimo izo kwagura ubuhahirane no kuzamura ubukerarugendo ariko kuri we ngo uyu muhanda urakomeye.
Umuhanda uzahuza uturere twa Karongi Nyamasheke, Rusizi, Rutsiro na Rubavu mu ntara y'iburengerazuba uzwi ku izina ry'umukandara w'ikiyaga cya Kivu/Kivu belt, biteganyijwe uzuzura mu mwaka utaha ukazafasha cyane mu bukerarugendo mu turere tugize intara y'iburengerazuba.
Inkuru mu mashusho:
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru