Yanditswe Aug, 06 2019 16:13 PM | 6,597 Views
Abaturage baravuga ko kuba imitungo yabo igiye kubarurwa bizatuma
amakimbirane ayishingiyeho agabanuka kandi hakamenyekana ukuri ku mitungo
ikwiye gusora n'isonerwa. Ni mu gihe Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro cyatangije
igikorwa cyo kwandika imitungo itimukanwa kizamara amezi 2.
Hashize umwaka hagiyeho itegeko rigena inkomoko y'imari n'umutungo weguriwe
inzego z'ibanze. Kugira ngo aya mafranga aboneke itegeko riteganya ko umutungo
utimukanwa ugomba gusoreshwa aho ubutaka busora kuva kuri 0 kugeza ku mafranga
300 kuri metero kare bitewe n'icyemezo cy'inama njyanama y'akarere buherereyemo.
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Bizimana Ruganintwari Pascal avuga ko kwandika imitungo itimukanwa bifite intego yo kuzamura ingano y'amafaranga inzego z'ibanze zikenera.
Yagize ati "Intego navuga ni uko inzego z'ibanze zigomba kwihaza kugira ngo bigerweho ni ibi byose turimo hano kugirango turusheho kongera abasora icyo bita 'assiette fiscal'. Uko systeme zijyaho, uko amategeko ahinduka akagena uburyo bwo gusoresha bushya, izi nzego zikihaza mu mishinga yazo amafaranga akabifinansa 100%. Nibura abantu bose bandikwe, tumenye abagomba gusora bitworohere."
Mu mwaka wa 2014 ni bwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyahawe inshingano zo gukusanya imisoro yeguriwe inzego z'ibanze ariko bigakorwa gusa ku masezerano iki kigo cyagiranaga n'uturere.
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Bizimana Ruganintwari Pascal
Imibare igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa
2016/2017 hinjijwe miliyari 49 z'amanyarwanda mu gihe umwaka ushize wa
2018/2019 hinjiye miliyari 60, uyu mwaka intego akaba ari ukwinjiza miliyari
67.3.
Abaturage basanga iki gikorwa cyo kwandika imitungo itimukanwa kizabafasha kunoza uburyo bayisoreraga bigaca n’amakimbirane.
Mukansigaye Alphonsine, umuturage mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Umuntu agomba kumenya umutungo we uko ungana akamenya uko asora, biradushimishije, ni byiza kuko nta kibazo tuzagirana n'abaturanyi. Hari abantu badashaka kubigaragaza banga gusora akaguma aho kandi gusora ni byiza, hari igihe bajya kuhagura ya mafaranga yari yaranze gusora mbere bakayakuriraho rimwe ugasanga asigariye aho."
Na ho Nkurunziza Eugene na we wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Naje kwandikisha ibi byangombwa by'ubutaka, biradufasha kuko turasobanikwa ibijyanye n'ubutaka kuko abenshi ntibasobanukiwe, ubutaka muri iy'iminsi abantu babwiyumvamo cyane."
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba asobanura ko abaturage bari mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe badatanga uyu musoro bitewe n’ingano y’ubutaka bwabo.
Ubutaka bwagenewe ubuhinzi n'ubworozi butarengeje ubuso bungana na hegitari 2 ntibuzasoreshwa, kimwe n’inzu ya mbere yo guturamo isonewe umusoro n'itegeko. Izindi nzu mu mwaka wa mbere zisora 0.25% by’agaciro kazo ku isoko, umwaka wa 2 hatangwe 0.50%, uwa gatatu hatangwe 0.75% bigere kuri 1% mu mwaka wa kane. Ku nzu z’ubucuruzi zisora 0.5%, mu byiciro bya 0.20 umwaka wa 1, na 0.30% mu mwaka wa 2; 0.40 muwa 3. Inganda zisora 0.1% buri mwaka.Biteganyijwe ko umusoro w'uyu mwaka uzatangwa bitarenze tariki 31/12.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Mukabaramba Alvera n'abandi bayobozi
Jean Claude MUTUYEYEZU
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru