AGEZWEHO

  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...
  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...

Abaturage bishimiye impinduka mu itegeko ry’ubutaka

Yanditswe Oct, 14 2020 19:57 PM | 64,377 Views



Abatuye mu bice bitandukanye by'igihugu barishimira ko kuri ubu bagiye kujya batunga ibyangombwa by'ubutaka n'ubwo bwaba butageze kuri hegitari imwe. Ibi bikubiye mu mpinduka zigaragara mu mushinga w'itegeko uherutse kwemezwa n'inama y'abaminisitiri.

Kuva mu 2013 nta muturage wari wemerewe kugura cyangwa kugurisha ubutaka bugenewe ubuhinzi n'ubworozi butageze  kuri hegitari imwe.

Gusa ibikubiye mu mushinga w'itegeko ry'imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka hari ingingo igaragaza ko kuri ubu byemewe, ni icyemezo abaturage bishimiye cyane.

Muri uyu mushinga w'itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda kandi hagaragaramo impinduka ku bijyanye n'igihe cy'ubukode burambye bw'ubutaka.

Mu zindi mpinduka zigaragara muri uyu mushinga w'itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ni ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z'ubutaka hirindwa gukoreshwa impapuro ''paperless' byose bigakorerwa ku ikoranabuhanga.



Indi ngingo ni imicungire y'ubutaka bwa Leta, aho ingamba zigiye gukazwa mu kubucunga ndetse no kububyaza umusaruro bitandukanye n'uko byakorwaga.

Gutakaza ubutaka nabyo ntibizongera kujya mu nkiko kuko byatwara igihe, ibi bizajya bikorerwa ku mu bitsi w'impapuro mpamo z'ubutaka ugiye guhabwa ububasha bwo gufata icyemezo ashingiye kuri raporo za komite z'ubutaka.

Nyuma yo kwemezwa n'inama y'abaminisitiri, ubu uyu mushinga w'itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda rigiye gusuzumwa n'abadepite mbere yo gusohoka mu igazeti ya Leta rigatangira kubahirizwa.

Ushingiye ku butaka igihugu gifite, 51.5 % by'ubutaka bwose bw'u Rwanda bugenewe ibikorwa by'ubuhinzi, amashyamba agenewe 32%, ibikorwaremezo n'imijyi muri rusange bigenewe 15.1% mugihe amazi n'ibishanga bikomye ari 8.5% by'ubuso bw'u Rwanda bungana na km2 26.338.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira