Yanditswe May, 31 2021 16:48 PM | 38,952 Views
Abaturage
bakoresha umuhanda Musanze Vunga kuri ubu akanyamuneza ni kose, nyuma yo kubaka
ikiraro cya Giciye cyasenywe n'ibiza byo muri Gicurasi 2020 kikaba byari
byaragize ingaruka zikomeye k'ubuhahirane muri aka gace.
Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 33 n'igice, cyuzuye mu gihe cy'amezi ane gitwaye miliyoni zisaga 247 z'amafaranga y'u Rwanda.
Iki kiraro ni kimwe mu bikorwaremezo byasenywe n'ibiza byibasiye uduce twinshi tw'igihugu, harimo n'agace k'Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bw'u Rwanda.
Cyangirikiye rimwe n'ibya Nyamutera na Kiruruma byo byahise bisanwa hasigara iki cya Giciye, cyasabaga inyigo yimbitse n'ingengo y'imari itubutse.
Icika ry'iki kiraro ryatumye ubuhahirane hagati ya Musanze na Vunga butagenda neza, kuko bwasabaga kwifashisha umuhanda uca mu Gakenke bigatuma urugendo rwikuba kabiri ari nako ikiguzi cy'izi ngendo cyarushijeho guhenda.
Kubera gukoreshwa cyane uyu muhanda na wo wari umaze kwangirika, aho ubuhahirane bwari bumaze kurushaho kuba bubi kurushaho.
Kuri ubu ariko akanyamuneza ni kose kuri aba baturage, nyuma yuko Leta y'u Rwanda imaze kuzuza iki kiraro aho abaturage bamaze iminsi itatu bagikorrsha.
Bizimana Placide ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Shyira, nawe avuga ko iki kiraro kigiye gufasha abaturage mu bijyanye n’ubuhahirane.
Uwimana Emmanuel
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru