Yanditswe May, 04 2022 10:13 AM | 84,575 Views
Abaturage bo mu Mirenge itandatu yo mu karere ka Nyagatare, barishimira ko begerejwe ububiko bw’ibicuruzwa bitandukanye hafi yabo bikaba biboroheye guhaha no gukora ubucuruzi bitandukanye na mbere aho byabagoraga kugira ngo babibone bikabasaba gukora ingendo ndende bajya kubirangura i Kigali.
Bavuga ko hari n'abandi bambuka imipaka bakajya kubishaka mu bihugu by’abaturanyi.
Akarere ka Nyagatare ubusanzwe gafite Imirenge yose hamwe 14, itandatu muri yo ikora ku mupaka.
Iyo mirenge ikora ku mupaka ni Karama,Tabagwe, Musheri, Matimba, Kiyombe na Rwempasha.
Ubu buri murenge muri yo ufite ububiko cyangwa bw’ibicuruzwa bitandukanye bikenerwa n’abaturage.
Ni muri gahunda ya Leta yo korohereza abo baturage kubona ibicuruzwa hafi yabo kandi ku giciro kidahenze batarinze kuvunika no guta umwanya bajya kubishakira kure, ni ibintu koko abaturage berura bakavuga ko byabanejeje.
Umukozi uhoraho muri imwe muri izo depot ifasha abatuye Umurenge wa Karama, Bazimaziki Beata avuga ko ubwitabire bw’abayigana ari abasaga 100 ku munsi kandi ngo ibyo bakeneye barabibona.
Ubu buryo bwishimirwa n’abaturage bwo kubegereza ibicuruzwa hafi yabo kandi ku giciro cyiza, byanakemuye ikibazo cya bamwe bumvaga mbere ko bagomba guhahira Kigali gusa, cyangwa se hakurya y’umupaka bitwaje ko mu bice barimo ibyo bakeneye bidahari.
Bene iyi
mikorere yo mu bihe bishize yo kutageza ibicuruzwa n’ibindi bikorwaremezo muduce
nk'utu twegereye imipaka bikagera aho abaturage bava mu gihugu bakajya kubishaka
mu bihugu by’abaturanyi kandi mu gihugu byahaboneka, biherutse kunengwa n’umukuru
w’igihugu mu nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi iherutse guteranira i Kigali
Si ibijyanye n’ubucuruzi gusa byegerejwe abaturage kuko harimo n’amasoko ya kijyambere buri murenge mu yikora ku mupaka ukaba urifite.
Hari kandi
n’ibikorwaremezo bindi birimo ibijyanye na serivisi z’ubuzima aho muri iyi
mirenge habarurwa amavuriro y’ibanze agera kuri 19 muri 83 aboneka mu karere kose, ndetse amwe
muri yo akaba akomeje kongererwa ubushobozi bwo gutanga serivisi zo ku rwego bw’ibigo nderabuzima, imihanda
myiza harimo n’iya kaburimbo, amazi, amashanyarazi, amashuri arimo n’ay’imyug n’ibindi.
Kanyumba Beata
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru