Yanditswe May, 04 2022 10:13 AM | 85,975 Views
Abaturage bo mu Mirenge itandatu yo mu karere ka Nyagatare, barishimira ko begerejwe ububiko bw’ibicuruzwa bitandukanye hafi yabo bikaba biboroheye guhaha no gukora ubucuruzi bitandukanye na mbere aho byabagoraga kugira ngo babibone bikabasaba gukora ingendo ndende bajya kubirangura i Kigali.
Bavuga ko hari n'abandi bambuka imipaka bakajya kubishaka mu bihugu by’abaturanyi.
Akarere ka Nyagatare ubusanzwe gafite Imirenge yose hamwe 14, itandatu muri yo ikora ku mupaka.
Iyo mirenge ikora ku mupaka ni Karama,Tabagwe, Musheri, Matimba, Kiyombe na Rwempasha.
Ubu buri murenge muri yo ufite ububiko cyangwa bw’ibicuruzwa bitandukanye bikenerwa n’abaturage.
Ni muri gahunda ya Leta yo korohereza abo baturage kubona ibicuruzwa hafi yabo kandi ku giciro kidahenze batarinze kuvunika no guta umwanya bajya kubishakira kure, ni ibintu koko abaturage berura bakavuga ko byabanejeje.
Umukozi uhoraho muri imwe muri izo depot ifasha abatuye Umurenge wa Karama, Bazimaziki Beata avuga ko ubwitabire bw’abayigana ari abasaga 100 ku munsi kandi ngo ibyo bakeneye barabibona.
Ubu buryo bwishimirwa n’abaturage bwo kubegereza ibicuruzwa hafi yabo kandi ku giciro cyiza, byanakemuye ikibazo cya bamwe bumvaga mbere ko bagomba guhahira Kigali gusa, cyangwa se hakurya y’umupaka bitwaje ko mu bice barimo ibyo bakeneye bidahari.
Bene iyi
mikorere yo mu bihe bishize yo kutageza ibicuruzwa n’ibindi bikorwaremezo muduce
nk'utu twegereye imipaka bikagera aho abaturage bava mu gihugu bakajya kubishaka
mu bihugu by’abaturanyi kandi mu gihugu byahaboneka, biherutse kunengwa n’umukuru
w’igihugu mu nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi iherutse guteranira i Kigali
Si ibijyanye n’ubucuruzi gusa byegerejwe abaturage kuko harimo n’amasoko ya kijyambere buri murenge mu yikora ku mupaka ukaba urifite.
Hari kandi
n’ibikorwaremezo bindi birimo ibijyanye na serivisi z’ubuzima aho muri iyi
mirenge habarurwa amavuriro y’ibanze agera kuri 19 muri 83 aboneka mu karere kose, ndetse amwe
muri yo akaba akomeje kongererwa ubushobozi bwo gutanga serivisi zo ku rwego bw’ibigo nderabuzima, imihanda
myiza harimo n’iya kaburimbo, amazi, amashanyarazi, amashuri arimo n’ay’imyug n’ibindi.
Kanyumba Beata
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru