Yanditswe Jul, 09 2022 19:38 PM | 146,129 Views
Abatuye Akarere ka Nyagatare barishimira ko Stade ya Nyagatare yabakuye mu bwigunge babona aho bidagadurira, inatuma aho yubatse hanagira agaciro ari naho bahera bashimira cyane umukuru w'igihugu Paul Kagame wayibahaye.
Ibi babivuze ubwo ubuyobozi bwamurikiraga abaturage b'aka karere iyi Stade, ikaba yaratangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 yuzura itwaye miliyari zisaga umunani zamafaranga y'u Rwanda.
Ni Stade yubatse mu Kagari ka Barija mu Murenge wa Nyagatare, ikaba ifite imyanya 3500 y'ahicara abantu hatwikiriye no mumpande zayo bicaye neza. Ikubiyemo ikibuga cy'umupira w'amaguru n'ibindi bibuga by'imikino y'intoki nka Volleyball na Basketball.
Ni Stade ubusanzwe imaze imyaka ibiri yuzuye, iyubakwa ryayo rikaba ryaranihutishije ishyirwaho ry'ibindi bikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo n'amatara yo kumihanda, byose byerekeza aho yubatse ariko ibi byo bikaza binashamikiye kuri gahunda ngari yo kwagura umujyi wa Nyagatare.
Imbaga y'abaturage bamurikiwe ku mugaragaro iyi Stade, bashima ko babonye aho bidagadurira banava no mu bwigunge.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwiteze ko uretse gukura mu bwigunge abaturage, iyi stade izanamurika impano z'abakiri bato, aha rero akaba ari naho umuyobozi w'Intara y'i Burasirazuba, Gasana Emmanuel ahera asaba abaturage gusigasira iki gikorwaremezo.
Uku kumurikira aba baturage stade yabo byakomatanyijwe n'imurikabikorwa ry'Akarere ka Nyagatare gafatanije n'abafatanyabikorwa bako mu iterambere, ahanabaye imikino y'imiyoborere myiza mu byiciro by'abari n'abategarugori ndetse no mu bagabo haba umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Sunrise FC niya APR FC.
Iyi stade ya Nyagatare yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 yuzura itwaye miliyari zisaga umunani zamafaranga y'u Rwanda.
Imaze imyaka ibiri yuzuye, kandi ikigaragarira amaso ni uko kuva ihageze ubu no mu nkengero zayo hatangiye kuzamurwa izindi nyubako bitandukanye na mbere itarahaza.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru