Yanditswe Apr, 25 2022 19:40 PM | 116,184 Views
Abaturage b'u Rwanda na Uganda batangaje ko bishimira izahuka
ry’umubano w’ibihugu byombi, impuguke mu bukungu zo zikavuga ko ibi bizarushaho kuzahura
ubukungu bw’ibihugu byombi utaretse umutekano n’imibereho y’abaturage.
Mutoni Bridget umunyarwandakazi ariko ababyeyi be baba mu gihugu cya Uganda, kuva imipaka hagati y'u Rwanda na Uganda ifunguwe Mutoni Bridget ajya i Kampala inshuro nyinshi kuko umwe mu babyeyi be amaze igihe arwaye.
RBA yamusanze i Nyabugogo arimo gukatisha itike imujyana i Kampala aciye inzira y'ubutaka, kuko iyo mu kirere ishobokera bake kubera amikoro.
Ntagushidikanya ko uko ibintu bigenda bisubira mu buryo hagati y'u Rwanda na Uganda, ariko abaturage barushaho kwishyira ukizana mu migenderanire.
Abafite imodoka zikora ingendo Kigali-Kampala, bavuga ko ubu barimo kubona abakiriya.
Musabyimana Adeline ukorera Nyabugogo ati "Nkatwe twongeye gusubira mu kazi biratunezeza, kandi n'abagenzi baraboneka benshi bagiye gusura imiryango yabo baragenda buri munsi imidoka ziruzura turashima Imana rwose turashima na Leta y'U Rwanda."
Abanya-Uganda bakorera mu Rwanda, bishimira ko umubano uri hagati y'ibihugu byombi urimo kuzahuka muri iki gihe.
Tamale Muhammad ati "Maze igihe kinini kuko naje mu 1997, ku mutekano nta kibazo kuko ntawe udufata nabi turisanzura uko bikwiye, nta muntu ugusanga mu nzira ngo aguhohotere ngo ni uko uri umugande."
Joseph Ssekamatte ati "Nshima leta y'u Rwanda iyobowe na Perezida wacu, mu gihe ibintu bitagendaga neza badufashe, ukuntu twabanye n'abanyarwanda buri kintu cyose cyagendaga neza icyo ndagishimira leta y'u Rwanda, ndibuka mu gihe cya Covid19 uko batanga ibiryo n'Abagande barabahaga."
Impuguke mu by'ubukungu, Straton Habyarimana avuga ko kuzahuka k'umubano hagati y'u Rwanda bisonanuye ikintu kinini ku bukungu bw'ibihugu byombi no mu karere muri rusange.
"Ubuhahirane burya bugira ingaruka nziza ku bukungu ku mpande zombi ziba zirimo guhahirana, ari igihugu cyohereza ibicuruzwa ari igihugu gitumiza ibicuruzwa ibyo bintu byombi biba bikenewe kugirango byuzuzanye. Kuko urebye mu by'ukuri bisa n'ibitagendaga neza kuko dufashe nk'imibare mbere y'uko umupaka ufungwa nko muri 2018 muri uwo mwaka wonyine, hari hakozwe ubucuruzi burenga miriyoni 221 z'amadorari."
"Ariko iyo urebye muri uyu mwaka, umwaka ushize n'umwaka wawubanjirije ntabwo byigeze birenga miliyoni 2 z'amadolari, ni ukuvuga ngo ubucuruzi bwari bwaragabanutse ku kigero kirenze 80%. Ariko ntabwo ari urujya n'uruza rw'ibicuruzwa ruba rukenewe gusa ahubwo nsanga urujya n'uruza rw'abantu narwo ruba rukenewe, abantu ntabwo bajyana ibicuruzwa gusa bajyana na serivisi."
Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Uganda aho yakiriwe na mugenzi we, Yoweri Kaguta Museveni.
Itangazo ryo mu biro
by'umukuru w'igihugu cya Uganda rigenewe abanyamakuru, rigaragaza ko abakuru
b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku mutekano n'ituze mu karere, aho
bemeranyijwe kugira ubufatanye mu gukemura ibibazo by'umutekano muke urangwa
muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk'ibihugu bihuriye mu muryango
umwe.
Kwizera John Patrick
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru