AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage mu gihirahiro cyo kutamenya amafaranga bazasorera imitungo itimukanwa

Yanditswe Nov, 28 2019 18:08 PM | 27,833 Views



Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by'igihugu bahangayikishijwe n'ikibazo cyo kutamenya amafaranga bazasora ku imitungo itimukanwa mu gihe hasigaye ukwezi kumwe bagatangira gucibwa amande.

Iyo ugeze ku biro by'inzego z’ibanze ahakorerwa imenyekanisha ry'imisoro ku mitungo itimukanwa, usanga abaturage batonze imirongo bashaka kumenyekanisha imisoro y’ubutaka n’inyubako zabo .

Bavuga ko bari kugorwa no kumenyekanisha imisoro ku buryo bigoranye kumenya  amafaranga bazasorera iyi mitungo yabo ngo dore ko hasigaye ukwezi kumwe bagatangira gucibwa amande y'ubukererwe, n’ufite amafaranga akaba ari kuyasubirana mu rugo.

Mukandori Yuliyana wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Nasoraga amafaranga y’u Rwanda 3,025  ariko aho babisubirishijemo sinzi ayo nzasora, ubu ni byo narinje kureba, binteye impungenge kuko sinzi ayo nzasora kandi nkaba mbitse icyangombwa cy’ubutaka dore ko ibyo twari dufite babisubiyemo.”

Na ho Sebishyimbo Jean Damascene we ati  “Njyewe nk’ubu nasoraga ibihumbi 14 ariko ubu batubwiye ko tugomba gutegereza, bakadufatira ibyangombwa muri systeme kugeza n’ubu ntituramenya ayo tuzasora.”

Undi muturage utifuje ko hagaragazwa imyirondoro ye yavuze ko abaturage Babura n’uwo basobanuza.

Ati “Ntawe uri bubibaze, ntawe uri bubisobanuze uti naradekaraye (declarer) byaranze, nakora iki? Ugasanga umuntu aragiye abitse ibyangombwa kubera yabuze uburyo bwo kumenyekanisha. Habaho rero kuba bakongera igihe cyo kugira ngo abantu babyumve, babikangurirwe bihagije bandikishe ubutaka”

Bamwe mu bafasha aba baturage ku menyekanisha imisoro ku mitungo itimukanwa, hifashishije urubuga Irembo bavuga ko barikwakira abaturage benshi bashaka iyi serivisi ariko ngo ntiratangira gukora.

Uwimbabazi Charlotte ukorera ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali ati  “Abashaka kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa mu mwaka wa 2019 ntabwo birajya muri system kugira ngo bashobore kwishyura n’uko RRA yaba yamaze kubishyiramo natwe ntabwo twabamenyekanishiriza, ndikubabwira ko  bategereza Rwanda Revenue kugira ngo bazashobore kwishyura umusoro w’uyu mwaka.”

 Itegeko  n° 75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage riteganya ko  abagize inama njyanama z'uturere ari bo bagena igiciro cy'umusoro kuri metero Kare.

Umuyobozi w'Agateganyo w'akarere ka Kicukiro Bayingana Emmanuel avuga ko kubera iri tegeko rishya  bagitegereje iteka rya Minisitiri ufite imisoro mu nshingano ze  kugira ngo bazabone uko bagena ibiciro kuri iyi mitungo itimukanwa.

Ati “Njyanama zicaraga zikagena umusoro ariko kuri iri tegeko rishya ry’umusoro rya 2018  ntabwo ariko bimeze, hari iteka rya minisitiri rizagena riti “tuvuge nko muri Kigali urugero aha n’aha, bitewe n’ibikorwa bihari, mu mijyi yunganira Kigali, mu cyaro iteka rizaba rigena wenda tuvuge hagati 100 na 150, icyo gihe njyanama zizicara zivuge ngo muri iki cyiciro nk’urugero Masaka bitewe n’ibikorwa remezo bihari uko hateye byaba wenda 140.”

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro BIZIMANA Ruganintwali Pascal  avuga ko mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo igikorwa cy’imenyekanisha  ry’umusoro ku mutungo utimukanwa, irit eka rya minisitiri rikaba ritarasohoka ngo abaturage babe bategereje kuko bazahabwa igihe gihagije ntawe uzacibwa amande ko atubahirije italiki ya 31 Ukuboza nk’uko itegeko ribitehaganya.’’

Yagize ati “Itariki ntarengwa ni 31 Ukuboza mu gihe bazaba batarasora kubera babuze uko badeclara bizagenda gute? Twe dushobora kuzongera igihe kugira ngo ntihazagire umuntu urengana kuko ntibizaba bimuturutseho, nta muntu uzahanwa kuko bashoboraga kubikora ariko amategeko akaba atari yaba tayari, tuzabaha igihe gihagije cyo kubikora nta muvundo.”

Itegeko rishya riteganya ko umusoro ku butaka uri hagati y’amafaranga 0 n’amafaranga 300 mu gihe mu itegeko ryari risanzweho icyo gipimo cyari hagati ya 0 na 80. Itegeko rishya kandi riteganya ko ku butaka burengeje igipimo fatizo umusoro w’inyongera wa 50% ku kibanza gikorerwaho na 100% ku kibanza kidakoreshwa.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage