Yanditswe Jul, 29 2022 20:48 PM | 92,125 Views
Nyuma y’aho bamwe mu baturage bo mu
mirenge ya Mukamira na Jenda yo muri Nyabihu bari bamaze iminsi bavuga ko
kompanyi ya Horizon SOPYRWA iri kubambura ubutaka bahingaga, Urwego rw'Umuvunyi
rwahuje impande zombi havugururwa imikoranire.
Abafite ikibazo bibumbiye mu miryango
isaga 600 aho leta yari yabatije ubutaka bungana na hegitari 232 mu mwaka wa
1997.
Ku rundi ruhande ariko hari abaguze n'abo baturage ariko mu cyitonderwa bakandika ko ubutaka bugurishijwe ari ubwa SOPYRWA.
Mu mwaka wa 2000 ubwo butaka bweguriwe kompanyi ya HORIZON SOPYRWA ikomeza gukorana n'abo baturage.
Abaturage ntibahakana ko ubutaka butari ubwa SOPYRWA, usibye ko hari abumva ko igihe bari babumazemo cyabateraga kumva ko ari ubwabo.
Abaturage bari bamaze imyaka irenga 20 babuhingaho ibireti n'ibirayi byose bakabikora bafatanyije na SOPYRWA.
Kubera gahunda yo kwagura Parike y'Igihugu y'Ibirunga hari ubutaka bwahingwagaho ibireti butazongera gukoreshwa, kubera ko buzajya muri Parike. SOPYRWA igaragaza ko yatangiye kunoza ubuhinzi ku bundi butaka isanganywe hagamijwe kuziba icyo cyuho kuko umusaruro wari umaze kugabanuka. Iyi niyo mpamvu yatumye hashyirwaho isoko ry'abagomba kubyaza umusaruro ubu butaka.
Nyuma y'uyu mwanzuro nibwo impungenge z'abaturage zatangiye kuba nyinshi ndetse ikibazo bakigeza mu nzego zitandukanye.
Nyuma y'ubuhuza bwakozwe n'Urwego rw'Umuvunyi ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Intara y'Uburengerazuba, hemejwe ko abaturage babishaka bakorana n'abatsindiye isoko nyuma y'imyaka ibiri amasezerano y'abo arangiye, abaturage nabo bagapiganira isoko nk'abandi.
Ni imyanzuro yakiriwe neza n'abaturage.
Umuvunyi wungirije, Mukama Abbas avuga
ko ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro rizakomeza gukurikiranirwa hafi.
Kompanyi ya HORIZON SOPYRWA ifite
umushinga wo gutubura imbuto z'ibireti n'ibirayi zujuje ubuziranenge byose
bikazajya bikorerwa muri ubwo butaka n'amakoperative yatsindiye isoko.
Kugeza ubu u Rwanda rufite umusaruro mwiza w'ibireti, bikaba byaratumye amasoko rufite mu mahanga yiyongera bityo n'umusaruro wabyo ukaba ugomba kwiyongera kugira ngo ruyahaze.
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru