Yanditswe Oct, 16 2019 17:08 PM | 14,226 Views
Abaturage b'Akarere ka Gasabo ku bufatanye n'Ingabo z'Igihugu batangiye kubaka umuhanda w'ibirometero 11 wa Karuruma- Jali, ukazuzura utwaye asaga miriyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ni mu gihe iyo isoko rihabwa rwiyemezamirimo uyu muhanda wari gukorwa hatanzwe amafaranga abarirwa muri miliyari 3.
Ibikorwa byo kubaka uyu muhanda wa Karuruma-Jali byatangiye kuri uyu wa Gatatu.
Bigezweho kubera uruhare rw’abaturage b'Umurenge wa Jali bakusanyije miliyoni 59 z'amafaranga y'u Rwanda azifashishwa mu kugura amavuta imashini zizawukora zizanywa.
Akarere ka Gasabo n’Ingabo z'u Rwanda buri ruhande rwatanze miriyoni 71. Uyu muhanda kandi urimo kubakwa n'ingabo, ibikorwa bizamara igihe kitarenze amezi 2.
Uzashyirwamo itaka rya laterite ku buryo ushobora gukoreshwa imyaka 5 utarangirika.
Abaturage kandi bavuga ko biteguye kugira uruhare mu gushyira kaburimbo muri uyu muhanda mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye.
Nyandwi Jean Baptiste utuye muri uyu murenge yagize ati ‘‘Iyi laterite ntacyo iri budufashe kubera ko amazi amanuka aha ni menshi cyane, bashyizemo kaburimbo ni byo byamara igihe kurusha iyi laterite baba bashyizemo.’’
Mukakimenyi Providence we avuga ko nta modoka zitwara abagenzi bagiraga, akizera ko umuhanda numara gukorwa bizatuma boroherwa mu ngendo.
Yagize ati ‘‘Nk'ubu nta tagisi zikorera ino, twakoreshaga moto kandi moto ziduca amafaranga menshi kuko ni 2500 kuva muri Remera ya Mbogo.’’
Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, avuga ko ikorwa ry'uyu muhanda rizafasha imigenderanire y'abaturage b'uturere twa Gasabo na Rulindo.
Yagize ati ‘‘Ibibazo bya mbere ni uko abaturage bikoreraga imyaka yabo ku mutwe cyangwa ubwabo bakagenda n’amaguru bashaka kujya mu bindi bice cyane mu mujyi rwagati, ikindi inzego z'umutekano kugenda aha hantu hakenewe ubufasha bwihutirwa byagoranaga mu rwego rw'umutekano, ariko n'ubuhahirane bw'Umujyi wa Kigali n'amajyaruguru cyane cyane binyuze muri uyu muhanda cyane cyane ibice byegereye hano nka Rulindo na byo byari ingorabahizi.’’
Umuyobozi w'Ingabo mu Mujyi wa Kigali, Col Murenzi David yashimye abaturage bishatsemo ibisubizo maze abizeza ubufatanye buhoraho.
Yagize ati ‘‘Nk'Ingabo z'Igihugu iyo dufite abaturage bumva bashaka iterambere kandi natwe tuba duhari kugirango tubafashe, iyo rero dufite inshingano zo kurinda umutekano w'igihugu turinda ubusugire ariko nyuma yaho dufatanya namwe mu iterambere. Iki rero ni igikorwa kiri no mu nshingano zacu kugira ngo tubafashe mu iterambere ry'igihugu. Nta terambere ryabaho nta mutekano kugira ngo kandi umutekano ubeho ni uko n'iyi mihanda iba imeze neza, ni yo kaburimbo izaboneka kuko n'ibi nimwe mubikoze ababashyigikiye barahari nimugira uruhare nayo izabaho.’’
Uyu muhanda uzarangira utwaye miliyoni zibarirwa muri 200 z'amafaranga y'u Rwanda. Ni mu gihe iyo uza gukorwa na rwiyemezamirimo wari gutwara hafi miriyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda. Biteganyijwe ko nurangira uzashyirwamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Umuyobozi w'Ingabo mu Mujyi wa Kigali, Col Murenzi David
Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen
KWIZERA John Patrick
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru