AGEZWEHO

  • Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro – Soma inkuru...
  • EAC yatangiye ibiganiro biganisha ku kwishyira hamwe mu bya Politiki – Soma inkuru...

Abaturage nta kibazo bagira, abayobozi ni twe tubatenguha - Gen (Rtd) Kabarebe

Yanditswe Oct, 29 2024 12:07 PM | 99,975 Views



Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko abaturage aho bava bakagera, ari abantu beza, nta kibazo bagira ahubwo batenguhwa n’abayobozi.

Ibi yabigarutseho ku wa Mbere, tariki 26 Ukwakira 2024, ubwo hatangizwaga Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Burera.

Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko imbarutso nyamukuru y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishingiye ku mahitamo yakozwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yo gushyira imbere Igihugu kuruta ibyatandukanyaga Abanyarwanda, ahereye ku ngabo 1500 zari zishyigikiye umugambi wa Jenoside ariko zigahuzwa n’izari iza RPA.

Yagize ati “Erega aba bantu twari twararwanye, guhera mu 1990, nta rukundo rwari ruhari nta n'icyagaragazaga ko hagomba kubaho ubwumvikane ariko icyasumbaga byose ni Igihugu, ntabwo ari umujinya mufitanye.”

Gen (Rtd) James Kabarebe kandi agaragaza ko mu bihe bitandukanye Abanyarwanda bakomeje kujya bibasirwa hagamijwe kubaremamo ibice no kubaca mu gihugu bikozwe n’amahanga kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihitanye abarenga miliyoni ariko nabwo Abanyarwanda bagashobora kuyihagarika no kurenga ayo mateka, bakiyubaka.

Kuri urwo rugero ni ho yahereye agaragaza ko iri zuka ry’u Rwanda ridakwiye kuba impfabusa, ahubwo rikwiye kubakirwaho iterambere rirambye.

Ati “Ubu aho tugeze, amahirwe dufite ni ayo gutera imbere nk'ibindi bihugu byose byateye imbere. Ntabwo mvuga gutera imbere byo kuvuga ngo nubatse akazu keza, naguze akamodoka, nagize gute. Ni ugutera imbere nk'uko ibihugu byose bikize bimeze."

Ashingiye ku mahitamo y’ubuyobozi bw’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga akaba n’Imboni y’Akarere ka Burera, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko iyo ubuyobozi bushyize imbere abaturage n’ibyo bifuza, budakorera mu gihombo.

Ati “Abaturage nta kibazo bagira. Abaturage ni abantu beza cyane. Twebwe abayobozi ni twe tubatenguha. Ibi ni ibiro byo gutekererezamo, ariko ibiro byacu (abayobozi) nyabyo, ni hariya hepfo ku muturage.”

Iri huriro ryari rigamije gusuzuma uko Ubumwe n’Ubudaheranwa bihagaze mu baturage b'Akarere ka Burera. Ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Indangagaciro na Kirazira, isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.”


Manzi Prince Rutazibwa



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika