Yanditswe Nov, 09 2017 19:05 PM | 5,971 Views
Akarere ka Gasabo karavuga ko hamaze kuboneka ubundi butaka buri kuri hegitari 2 n’igice zo kwaguriraho irimbi rya Rusororo. Ibi biravugwa mu gihe amarimbi yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali agenda yuzura mbere y’igihe cyateganyijwe kandi n’abaturage bakaba batavuga rumwe ku bijyanye no gutwika imirambo nk’uburyo bwasimbura ubutaka bukoreshwa mu gushyingura.
Irimbi rya Rusororo
riherereye mu karere ka Gasabo kuva ryatangira gushyingurwamo muri 2011, ubu
hasigaye hegitari hafi 5 gusa bitewe n’uburyo abagana iri rimbi biyongereye,
hakaba hari impungenge zo mu myaka 2 rizaba ryuzuye.
Bamwe mu baturage batuye
mu mujyi wa Kigali bagaragaza impungenge z'uburyo gushyingura muri iki gihe
hakoreshejwe sima n'amakaro ngo aribyo bimara ubutaka.
Ubuyobozi b'akarere ka
Gasabo buvuga ko buri mu gikorwa cyo kwimura abaturage baturiye irimbi rya
Rusororo kuri hegitari 2 n'igice mu rwego rwo kwagura iryo rimbi.
Akarere ka Gasabo gateganya kwishyura miliyoni 70 z’amafranga y’u Rwanda y’ingurane y’ubutaka buzagurirwaho irimbi rya Rusororo. Mu rwego rwo kugabanya ubutaka ukoreshwa hashyingurwa, biranemewe mu Rwanda ko imirambo yatwikwa. Ariko ibi ntibivugwaho rumwe.
Imyemerere n'umuco biracyari imbogamizi ku itegeko ryemerera ubyifuza wese gusaba ko umurambo we wazatwikwa igihe azaba yitabye Imana.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru