Yanditswe Sep, 09 2019 08:21 AM | 8,249 Views
Nyuma y’imyaka 3 Leta yemeje Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura abaturage baravuga ko batarayibonamo inyungu kuko ngo ntabikorwa by’ubukerarugendo bifatika biratangira muri iyi pariki nshya.
Hashize imyaka itatu ishyamba rya
Gishwati mukura ryemejwe na Leta y’u Rwanda ko ari Parike y’Igihugu,hagaragaramo
urusobe rw’ibinyabuzima bamukerarugendo bashobora gusura birimo inyamaswa
z’impundu,inkima,amoko y’inyoni asaga 200 harimo 20 aboneka muri ako gace
gusa, amasumo(water Fall) n’amasoko y’amazi
n’ibiti bya kimeza bitandukanye.
Nyamara kugeza ubu ntabikorwa byu’ubukerarugendo biratangira kuhakorerwa ngo ryinjize amaadevise kubera ko hari gahunda zikiri gutegurwa,abaturiye iyi parike bifuza ko hashyirwamo imbaraga kugira ritangire gusurwa nabo batangire kubona ibikorwaremezo byubakirwa abaturiye pariki muri gahunda y’uko 10% by’amafaranga yinjijwe na parike asaranganywa abayituriye.
Aba baravuga ibi mu gihe abandi baturiye parike 3 z’igihugu
zikorerwamo ubukerarugendo basaranganywa amafaranga azivamo akabubakira
ibikorwa remezo ndetse. Mu masaha y’ijoro ndetse no ku manywa abafite serivisi z’ubucuruzi n’ubugeni usanga
bo bishimira ko bihindura iterambere ryabo bikabateza imbere,ndetse bakaba
barubakiwe n’ibikorwaremezo.
Ubuyobozi bwa ParikI y’Igihugu ya Gishwati-Mukura buvuga ko
hari ibyo bakiri gutunganya kugira ngo itangire gukorerwamo ubukerarugendo
dore ko bamaze kubona abakozi bayikoreramo.
Umuyobozi wayo Abel Musana avuga ko mu gihe gito imyiteguro yo kugira ngo itangire gusurwa iraba yarangiye.
Pariki y’Igihugu ya Gishwati Mukura iherereye mu Ntara
y’Iburengerazuba,ikora ku turere twa Ngororero na Rutsiro,iri ku boso bwa kilometero kare 35.
Inkuru mu mashusho
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru