Yanditswe Sep, 09 2019 08:21 AM | 8,230 Views
Nyuma y’imyaka 3 Leta yemeje Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura abaturage baravuga ko batarayibonamo inyungu kuko ngo ntabikorwa by’ubukerarugendo bifatika biratangira muri iyi pariki nshya.
Hashize imyaka itatu ishyamba rya
Gishwati mukura ryemejwe na Leta y’u Rwanda ko ari Parike y’Igihugu,hagaragaramo
urusobe rw’ibinyabuzima bamukerarugendo bashobora gusura birimo inyamaswa
z’impundu,inkima,amoko y’inyoni asaga 200 harimo 20 aboneka muri ako gace
gusa, amasumo(water Fall) n’amasoko y’amazi
n’ibiti bya kimeza bitandukanye.
Nyamara kugeza ubu ntabikorwa byu’ubukerarugendo biratangira kuhakorerwa ngo ryinjize amaadevise kubera ko hari gahunda zikiri gutegurwa,abaturiye iyi parike bifuza ko hashyirwamo imbaraga kugira ritangire gusurwa nabo batangire kubona ibikorwaremezo byubakirwa abaturiye pariki muri gahunda y’uko 10% by’amafaranga yinjijwe na parike asaranganywa abayituriye.
Aba baravuga ibi mu gihe abandi baturiye parike 3 z’igihugu
zikorerwamo ubukerarugendo basaranganywa amafaranga azivamo akabubakira
ibikorwa remezo ndetse. Mu masaha y’ijoro ndetse no ku manywa abafite serivisi z’ubucuruzi n’ubugeni usanga
bo bishimira ko bihindura iterambere ryabo bikabateza imbere,ndetse bakaba
barubakiwe n’ibikorwaremezo.
Ubuyobozi bwa ParikI y’Igihugu ya Gishwati-Mukura buvuga ko
hari ibyo bakiri gutunganya kugira ngo itangire gukorerwamo ubukerarugendo
dore ko bamaze kubona abakozi bayikoreramo.
Umuyobozi wayo Abel Musana avuga ko mu gihe gito imyiteguro yo kugira ngo itangire gusurwa iraba yarangiye.
Pariki y’Igihugu ya Gishwati Mukura iherereye mu Ntara
y’Iburengerazuba,ikora ku turere twa Ngororero na Rutsiro,iri ku boso bwa kilometero kare 35.
Inkuru mu mashusho
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru