Yanditswe May, 28 2023 18:40 PM | 31,284 Views
Abaturiye Umugezi wa Sebeya basanga uburyo burambye bwo kwirinda ibiza bya hato nato biterwa n’uyu mugezi ari ukwimurwa vuba bakava mu nkengerero zawo hagaharirwa gusa ibikorwa bijyanye no kubungabinga ibidukikije.
Mu Mudugudu wa Kiziguro mu Kagari ka Nyundo ahazwi nko mu Kiribata, agace kegereye cyane inkombe z'Umugezi wa sebeya. Kari gatuwe cyane ariko ubu ibiza biheruka byasenye inzu nyinshi muri aka gace ndetse abantu batatu bahasiga ubuzima.
Uyu munsi henshi ni amatongo muri aka gace ni amatongo.
Benshi muri bo inzu zabo zasenyutse burundu, bagobotswe na leta bajya mu masite yashyizweho ariko hari abandi basigaye muri aka gace bakihatuye, gusa nabo byumvikana ko badatuje. Iyo imvura ikubye barara imitima ihagaze.
Abatuye muri aka gace kimwe n abandi begereye cyane inkombe z'Umugezi wa Sebeya bahuriye ku cyifuzo cy'uko hakorwa ibishoboka byose bakimurwa aha hantu bagereranya no guturana n'urupfu, kuko ngo bitabaye ibyo ubuzima bwabo bwakomeza kujya mu kaga.
Umuyobozi w ‘Agateganyo w'Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias agaraza ko gahunda yo kwimura abegereye Sebeya ihari ndetse nta n'umwe uzahasigara kandi ngo iby'ibanze byose kugira ngo bimurirwe ahantu heza biri gushyirwa ku murongo ku buryo gutangira kubimura byakorwa vuba.
Mu ikusanyamakuru mu bihe bitandukanye ryagaragaje ko abantu 800 begereye inkengero z’Umugezi wa Sebeya aribo biteganyijwe ko bakwimurwa.
Mu gihe cy'imvura Umugezi wa Sebeya ukunda kuzura ugasenyera abawuturiye. Photo: RBA
Didace Niyibizi
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru