AGEZWEHO

  • Rusizi: Inama Njyanama yakiriye ubwegure bwa Meya – Soma inkuru...
  • Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga – Soma inkuru...

Abaturiye Stade y’Akarere ka Nyagatare bahawe n’Umukuru w’Igihugu baravuga ko yongereye agaciro ubutaka

Yanditswe Jan, 14 2023 18:24 PM | 9,131 Views



Abaturiye Stade y’Akarere ka Nyagatare bahawe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame baravuga ko kuva yahagera yahaye agaciro inkengero zayo kuko agaciro k'ubutaka bwaho kikubye inshuro zirenga 10.

Hashingiwe ku miterere y’Umujyi wa Nyagatare, ni urugendo  rw’ibirometero bitarenze bibiri kuva ahubatse gare n’isoko kugera kuri stade y’Akarere ka Nyagatare yamamaye ku izina rya Goligota ikaba yubatse mu kagari ka Barija. 

Mbere yo kuhagera ku iyi stade mu myaka itatu ishize, bamwe mu batuye mpungero zayo by’umwihariko ahazwi nko mu kimotari bumvikanisha ko hari harasigaye inyuma kuko ikibanza cyo guturamo cyaguraga amafaranga ibihumbi 600Frw, ariko ubu amake kigura ni miliyoni eshatu kuko hakomeje guturwa cyane, bo bagasanga uyu muvuduko mu miturire uterwa n’iyi stade yahubatswe.

Abayituriye barayishimiye, gusa bavuga ko banyotewe no kubona amazi meza ndetse n’umuriro w’amashanyarazi kuko bitarahagezwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzage avuga ko ibi bibazo bigaragazwa n’abaturiye stade bizatangira gukemurwa guhera mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Kabiri.

Iyi stade ya Nyagatare yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 yuzura itwaye miliyari zisaga umunani z’amafaranga y'u Rwanda. 

Yatashywe ku mugaragaro mu mwaka ushize wa 2022 ikorerwamo ibikorwa byo kwakira imikino y’umupira wa maguru n’iy’intoki ndetse n’ibindi bikorwa bihuza ubuyobozi n’abaturage.

MAURICE NDAYAMBAJE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika