Yanditswe Apr, 18 2022 17:20 PM | 40,654 Views
Abaturiye umuhanda Kayonza-Rusumo mu Ntara y’Iburasirazuba, barasaba ko inzego zibishinzwe zakemura ibibazo by’ingurane batahawe, ubwo bangirizwaga imitungo mu ikorwa ry’uwo muhanda.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishizwe iterambere ry’ubwikorezi, bwo bwavuze ko hari abatinda kwishyurwa kubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa, ariko
bakaba bazishyurwa umuhanda wararangiye.
Mu baturiye umuhanda Kayonza-Rusumo cyangwa bari bahafite ibikorwa, bavuga ko bagizweho ingaruka n’ikorwa ryawo, amajwi yumvikana ni ay’abangirijwe inyubako n’abaranduriwe ibihingwa.
Bose icyo bahurizaho ni uko batahawe ingurane ikwiye bakaba bifuza ko ibibazo byabo byasuzumwa dore ko bimaze igihe kirekire.
Ingaruka z’ikorwa ry’umuhanda Kayonza Rusumo zanageze ku bafite ibikorwa by’ubuhinzi mu bishanga bikikije icyo gishanga, na n’ubu imyaka ikaba ibaye 3 batarishyurwa.
Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishizwe iterambere ry’ubwikorezi, Baganizi Patrick Emile avuga ko kwishyura abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’imihanda bigenda bikorwa hagendewe ku bujuje ibisabwa no ku ngaruka zigenda zigaragara.
Umuhanda Kayonza-Rusumo ufite uburebure bwa kilometero 90, ukaba wararangiye gukorwa mu mwaka wa 2020, igisigaye kuri uwo muhanda ni ugushyiraho amatara awumurikira nabyo bikaba bigana ku musozo.
John Bicamumpaka
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru