AGEZWEHO

  • BK Group yungutse miliyari 69,7 mu mezi icyenda ya mbere ya 2024 – Soma inkuru...
  • U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira abaturage – Soma inkuru...

Abatuye Ruhango baravuga ko banyuzwe n'imbuto zeze ku miyoborere myiza y'u Rwanda

Yanditswe Aug, 24 2022 18:01 PM | 157,888 Views



Abatuye Akarere ka Ruhango baravuga ko banyuzwe n'imbuto zeze ku miyoborere myiza y'u Rwanda, aho ubu bafite umutekano na bimwe mu bikorwaremezo by'ibanze, ari nacyo kibaha icyizere ko n'ibindi bakeneye bazabibona.

Ruhango, Akarere gaherereye rwagati mu Rwanda, ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo kakaba kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda.

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera muri aka karere, Twagiramutara Kharfan yemeza ko Ruhango yahoze ari isoko mpuzamahanga, ikaba ifite amateka akomeye mu bucuruzi.

Kuri ubu ubukungu bw'Akarere ka Ruhango bwubakiye ku buhinzi n'ubworozi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri ndetse n'ubucuruzi.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko hari intambwe ikomeye imaze kugerwaho muri izo nzego kandi ko n'imishinga itegurwa iri muri uwo mujyo.

Ku kibuga cy'umupira cya Kibingo niho Perezida Paul Kagame yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza muri 2017.

Byitezwe ko aha ari naho umukuru w'igihugu azatangirira ingendo zo gusura abaturage mu bice bitandukaye by'igihugu nyuma y'imyaka igera kuri itatu Covid-19 yugarije isi ndetse n'u Rwanda by'umwihariko.

Abatuye Akarere ka Ruhango bavuga ko bafitanye igihango gikomeye n'imiyoborere y'u Rwanda kandi bagasezeranya gusigasira ibyagezweho.

Ruhango yibarutse abakomeye benshi bari mu nzego z'ubuyobozi bwite bwa Leta, abikorera n'imiryango itari iya Leta, iri naryo ngo ni ipfundo ry'amahirwe nkuko bitangazwa n'umuyobozi w'urugaga rw'abikorera Twagiramutara Kharfan n'umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Habarurema Valens.

Abatuye Akarere ka Ruhango bagaragaza gukomeza kongera ibikorwaremezo ndetse n'ibyatuma abaturage barushaho kubona amafaranga nk'igishimangira icyerekezo cy'iterambere barangamiye.

Akarere ka Ruhango gatuwe n'abaturage bagera ku bihumbi 370  mu mirenge 9.

Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko abagera kuri 78% bagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi, mu gihe abagerwaho n'amazi meza ari 68%.

Jean Pierre Kagabo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira ab

Gicumbi: FPR Inkotanyi yihanganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka

Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu

Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava