AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

Kuki hari ibicuruzwa bigipfunyikwa mu bikoresho bya plasitiki?

Yanditswe Jun, 15 2022 19:09 PM | 134,089 Views



Abatuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bishimira intambwe imaze guterwa mu kugabanya ibikoresho bya plastiki, byatezaga umwanda bikabangamira n’ibidukikije ariko bagasaba ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwatuma iki kibazo gikemuka burundu.

Itegeko No 17/ 2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza  ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibikoresho bikozwe muri plastike.

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kubahiriza iri tegeko byabanje kubatonda, ariko kuri ubu ngo bamaze kubimenyera no kubona inyungu z’iri tegeko cyane cyane kugabanya umwanda no kurengera ibidukikije.

Muziranenge Alodie yagize ati "Ababikoreshaga iyo baje tukabasobanurira ko baciwe barabyumva kuturusha kuko baba barabyumvise no kuri radiyo cyangwa televiziyo, urabona nka Fanta bayinyweshaga uduheha, ubu turabasobanurira bikarangira bayinywesheje udukombe cyangwa bakayinywera aho."

Muhawenimana Leocadie we ati "Tuzana ibikoresho bikoze mutumviloppe tugahahiramo kugira ngo tutangiza ibidukikije, kuba plasitike yaraciwe rero ntacyo bidutwaye.’’

Gusa aba baturage bavuga ko hari ibicuruzwa bigitumizwa mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda bikabageraho bifunze mumashashi, amacupa n’ibindi bikoresho bya Plastike.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije, Cyiza Beatrice avuga ko ibicuruzwa bigipfunyikwa muri Plastique ari ibyasonewe n’itegeko kubera impamvu zihariye

Yagize ati "Hari ukuntu twasubije amaso inyuma, itegeko rikavuga riti, hari ibidashobora gusimbuzwa, nk’abazana amazi, ama jus ku buryo nta kindi wabitwaramo ngo bye kwangirika uretse plastiki, abo rero bashyiriweho uburyo bwo kubyinjiza n’uburyo bwo gutanga raporo y’uko byakoreshejwe ariko hari n’amafaranga batanga 90/kg kugira ngo azafashe mu gihe cyo kunagura ibi bikoresho."

Hari zimwe mu nganda zo mu Rwanda zatangiye kwegeranya bimwe mu bikoresho bya plasitiki byakoreshejwe zikabivanamo ibindi bikoresho bitandukanye.

Mu  kwezi kwa Kane uyu mwaka, mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya, ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga wita kubidukikije byatoye umwanzuro wo guca ikoreshwa rya plasitiki ku isi.

Ni umwanzuro wafashwe biturutse ku busabe bw’u Rwanda n’ibindi bihugu byashyize imbere politiki yo guca plastiques no kurengera ibidukikije

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko urugendo rwo guca plastiki ruzakomeza, kugeza ubwo mu Rwanda nta gikoresho cya plastiki kizaba kikihagaragara ariko  hagati aho ibigikenewe cyane bigakoreshwa mu buryo butabngamira ibidukikije.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko