Yanditswe Jun, 18 2021 13:52 PM | 121,865 Views
Abaturage
bo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, barasaba ubuyobozi ko bwabafasha
gukemura ikibazo cy’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi gikomeje kugaragara mu
Murenge wabo.
Ikindi abaturage bibaza ni uko n’iyo hagizwe abafatirwa muri ubu bujura, ngo bahita barekurwa nta butabera bubonetse.
Mu Mudugudu wa Musetsa mu Kagari ka Horezo mu Murenge wa Kageyo, ni hamwe mu hibasiwe n’ubu bujura bw’insinga z’amashanyarazi.
Aba baturage bavuga ko ubu bujura bw’insinga z’umuriro w’amashanyarazi bubibasiye, bukomeje kubatera ibihombo mu buryo butandukanye no kubadindiza mu iterambere, bakifuza ko ubuyobozi bwagira icyo bukora kugira ngo bufashe aba baturage dore ko ngo hari n’igihe babona bamwe mu bafatirwa muri ubu bujura bahita barekurwa nta butabera bubayeho.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix avuga ko iki kibazo cy’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi bumaze iminsi buvugwa mu Murenge wa Kageyo, ubuyobozi bwakimenye kandi ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abari inyuma y’ibi bikorwa bamenyekane.
Herman Ndayisaba
Ikiraro gihuza Nyagatare na Gicumbi cyongeye kuba nyabagendwa
May 07, 2022
Soma inkuru
Gicumbi: Ntibigisaba ko bambuka umupaka bajya gushaka serivisi
Feb 03, 2022
Soma inkuru
Leta y'u Rwanda ivuga ko ishyize imbaraga mu kongera ibikorwaremezo no kunoza serivisi zikener ...
Jan 14, 2020
Soma inkuru
Mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga, hari abantu babiri bapfuye icyarimwe bikekwa ko bahitanyw ...
Aug 12, 2019
Soma inkuru
Mu Karere ka Gicumbi hari ikibazo cy'amatungo y'abaturage akomeje kwibasirwa n'indwar ...
Jul 21, 2019
Soma inkuru
Mu gihe mu mujyi wa Gicumbi mu majyaruguru y'u Rwanda hagaragara ibikorwaremezo birimo n'i ...
Feb 20, 2017
Soma inkuru