Yanditswe Jun, 15 2021 14:32 PM | 49,982 Views
Abatuye
mu gace ka Nyamirambo ahazwi nko mu biryogo barasabwa kubyaza umusaruro
ibikorwa remezo birimo imihanda bimaze guhindura isura yaka gace.
Ntivuguruzwa Ramazani amaze imyaka irenga 40 atuye mu kagali ka Biryogo, akaba avuga ko yatunguwe no kuba umunsi umwe yaratashye, agasanga imodoka zatangiye gukora umuhanda w’imoka imbere yiwe.
Ni ibintu ahuriyeho n' abandi baturage batuye muri aka gace, ubu kahinduye isura ku buryo bugaragara.
Muhirwa Marie Solange, umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ushinzwe igenamigambi, avuga ko kugeza ubu ibikorwa byo kuvugurura aka gace gashyirwamo ibikorwa remezo bigeze ku kigero cya 77 %.
Asaba abaturage kubyaza umusaruro ibi bikorwa remezo bari kwegerezwa.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko umushinga wo kuvugurura aka gace ufite ingengo y' imari ya miliyoni 10 z'amadorali ya Amerika, hakaba harimo kubaka imihanda, gushyira amatara ku mihanda, kubaka ruhururura ndetse no kubaka utuyira tw'abanyamaguru harimo no kubaka ibyanya abana bakiniramo.
Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko umwaka utaha gutunganya imihanda mito yo muri karitsiye bizagera mu duce twa Kimisagara mu Gatenga n’ahandi.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru