Yanditswe Jun, 15 2021 14:32 PM | 48,300 Views
Abatuye
mu gace ka Nyamirambo ahazwi nko mu biryogo barasabwa kubyaza umusaruro
ibikorwa remezo birimo imihanda bimaze guhindura isura yaka gace.
Ntivuguruzwa Ramazani amaze imyaka irenga 40 atuye mu kagali ka Biryogo, akaba avuga ko yatunguwe no kuba umunsi umwe yaratashye, agasanga imodoka zatangiye gukora umuhanda w’imoka imbere yiwe.
Ni ibintu ahuriyeho n' abandi baturage batuye muri aka gace, ubu kahinduye isura ku buryo bugaragara.
Muhirwa Marie Solange, umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ushinzwe igenamigambi, avuga ko kugeza ubu ibikorwa byo kuvugurura aka gace gashyirwamo ibikorwa remezo bigeze ku kigero cya 77 %.
Asaba abaturage kubyaza umusaruro ibi bikorwa remezo bari kwegerezwa.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko umushinga wo kuvugurura aka gace ufite ingengo y' imari ya miliyoni 10 z'amadorali ya Amerika, hakaba harimo kubaka imihanda, gushyira amatara ku mihanda, kubaka ruhururura ndetse no kubaka utuyira tw'abanyamaguru harimo no kubaka ibyanya abana bakiniramo.
Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko umwaka utaha gutunganya imihanda mito yo muri karitsiye bizagera mu duce twa Kimisagara mu Gatenga n’ahandi.
Fiston Felix Habineza
Umujyi wa Kigali wahisemo ahantu 100 hagiye gushyirwa intebe na internet y'ubuntu
Sep 26, 2021
Soma inkuru
Abayobora Imijyi ikoresha Igifaransa bavuga ko hakemurwa ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika
Jul 19, 2021
Soma inkuru
Abanyeshuri biga kuri AIPER Nyandungu bahangayikishijwe no kuba iryo shuri rigiye gufunga burundu
...
Jun 30, 2021
Soma inkuru
WASAC yatangaje ko kubaka imiyoboro imishya y’amazi muri Kigali bigeze kuri 53%
Jun 22, 2021
Soma inkuru
Minisitiri Gatabazi yatashye Imidugudu y’abatishoboye muri Kicukiro
Jun 13, 2021
Soma inkuru
Umujyi wa Kigali wavuze ko kuvugurura agace ka Car free zone birangirana na Kamena
Jun 13, 2021
Soma inkuru