AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abatuye i Rubavu bazindukiye mu bigo nderabuzima gufata urukingo rwa COVID19

Yanditswe Oct, 13 2021 18:02 PM | 43,422 Views



Kuri uyu wa Gatatu mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Rubavu, abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwikingiza COVID19  nyuma y'aho aka karere ejo kuwa Kabiri kari kakiriye inkingo  zigera hafi ku bihumbi 88.

Kuri iyi nshuro harakingirwa abafite nibura imyaka 30 n'ibindi byiciro by'abakingirwa hatitawe ku myaka, nk'abatwite, abonsa n'abafite uburwayi karande.

Abakingiwe barimo abafashe doze ya mbere y’urukingo rwa Covi19 ndetse hatanzwe na doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID19 ku bamaze iminsi nibura 21 bahawe iya mbere bakaba bari baracikanwe.

Bamwe mu bahawe uru rukingo bo mu mirenge ya Gisenyi na Kanzenze bavuze ko bibongereye icyizere cyo guhangana n'iki cyorezo, kugira ngo bashobore gukora imirimo yabo nta nkomyi.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bugaragaza ko inkingo za Covid19 bwakiriye kuri iyi nshuro zigera ku  87,750 ari izo mu bwoko bwa Pfizer, bikaba biteganijwe ko igikorwa cy'ikingira kizamara iminsi 3.

Gusa kuri uyu munsi wa mbere ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bugaragaza ko ubwitabire bwabaye buke, bukaba busaba abaturage kutirara ngo bibwire ko COVID19 yarangiye ahubwo bakitabira kwikingiza, ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zikabishishikariza abaturage.

Kugeza ubu mu karere ka Rubavu abamaze gufata doze ebyiri z’urukingo rwa Covid19 barenga ibihumbi  55, naho abamaze guhabwa doze imwe barenga ibihumbi 70.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage