AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abatuye mu karere ka Nyamagabe baravuga ko mu myaka 28 ishize icyayi cyabakuye mu bukene

Yanditswe Jun, 28 2022 16:35 PM | 69,477 Views



Abatuye mu karere ka Nyamagabe baravuga ko mu myaka 28 ishize icyayi  cyabakuye mu bukene

Abatuye mu karere ka Nyamagabe by'umwihariko abo mu gice gihingwamo icyayi, baravuga ko iki gihingwa muri iyi myaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye cyabakuye mu bukene bwari bwarabaye akarande mu miryango yabo, kuko cyatumye baba abanyamishahara kubera ko bibarira amafaranga kibinjiriza buri kwezi.

Mu rugo rwa Musonera Jean Damascene umuhinzi w'icyayi mu Murenge wa Gatare mu karere ka Nyamagabe, ni umuturage wifashije urabibonera mu nyubako atuyemo yubakishije amatafari ahiye atigonderwa na buri wese mu cyaro.

Ni urugo rurimo Inka anafite moto nk’ikinyabiziga kimufasha mu ngendo ze. 

Iri terambere aravuga ko arikesha ahanini ubuhinzi bw’icyayi, nyamara ngo atangira kugihinga  yahereye ku buso buto nabwo ari uguhatiriza kuko atiyumvishaga icyo kizamumarira bitewe n'uko atari yakamenya akamaro kacyo.

Musonera avuga ko nyuma yo gusarura ubwa mbere akabona uburyo icyayi ari imari ishyushye, yongereye ubuso bw'icyo yahingaga buva kuri are (A) 70 agera kuri Ha 2.5. 

Buri kwezi ngo umusaruro we awukuramo amafaranga ari hagati y'ibihumbi 150 na 200, akavuga ko ibi byamubereye inzira yo kwiteza imbere kuko agenda agera no ku bindi bikorwa bitandukanye abikesha guhinga icyayi.

Guhinga icyayi ntibyateje imbere Musonera gusa, kuko n'abo yahaye akazi ko gukora mu mirima ye basoroma cyangwa bakibagara ngo nabo amafaranga bahembwa abafasha guteza imbere imiryango yabo.

Umuhinzi w'icyayi kuri ubu agurirwa ku mafaranga 159 ku kilo kikiva mu murima, naho ugisoroma we agahabwa 50 ku kilo.

Icyayi kuri ubu ni kimwe mu bihingwa byashyizwemo imbaraga muri iyi myaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye, aho nko mu karere ka Nyamagabe habarurwa ubuso buhingwaho icyayi bungana ha 3208 .

Jean Pierre Ndagijimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura