Yanditswe May, 08 2022 20:07 PM | 101,655 Views
Abatuye mu mijyi ya Rubavu na Goma batangaje ko bifuza ko inzitizi ziri mu bucuruzi bwambukiranya imipaka zakurwaho imipaka igakora amasaha yose, ndetse n’abaturage bakambuka bakoresheje irangamuntu changwa jeto.
Ubuyobozi w’imiyi yombi bwagaragaje
ko ibibazo bihari bizaganirwaho mu
biganiro bitangira kuri uyu wa mbere i Kigali hagati y'impande zombi.
Mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka ihuza Gisenyi na Goma burimo kuzahuka nyuma yuko bwari bwarasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19, abakoresha iyi mipaka bagaragaza ko kuba kwambuka bisaba gukoresha gusa urupapuro rw’inzira rwa Laissez passez na passport ndetse imipaka ntikore amasaha yose ari inzitizi bifuza ko zikurwaho.
Ibi bibazo biteganijwe kuganirwaho mu nama y’iminsi itatu kuri uyu wa Mbere i Kigali, izahuza intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n'u Rwanda.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Makosa Kabeya Francois wanyuze mu mujyi wa Rubavu abanza kubonana na mugenzi we mbere yo kwerekeza muri iyi nama, yavuze ko ibibazo abaturage bagaragaza byashyikirijwe inzego zibishinzwe hategerejwe igisubizo.
Umuyobozi
w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko muri ibyo biganiro hari icyizere
ko bizafatirwamo imyanzuro ishobora gukuraho inzitizi zose zikoma mu nkokora
ubucuruzi nyambukiranyamipaka hagati y'ibihugu byombi.
Ubusanzwe
mbere ya Covid-19, abambukaga imipaka yombi ihuza Gisenyi na Goma bari hafi
ibihumbi 70 ku munsi, ariko bitewe
n’inzitizi zihari, harambuka ababarirwa mu ibihumbi 14.5 ku munsi.
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru