Yanditswe May, 08 2022 20:07 PM | 103,077 Views
Abatuye mu mijyi ya Rubavu na Goma batangaje ko bifuza ko inzitizi ziri mu bucuruzi bwambukiranya imipaka zakurwaho imipaka igakora amasaha yose, ndetse n’abaturage bakambuka bakoresheje irangamuntu changwa jeto.
Ubuyobozi w’imiyi yombi bwagaragaje
ko ibibazo bihari bizaganirwaho mu
biganiro bitangira kuri uyu wa mbere i Kigali hagati y'impande zombi.
Mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka ihuza Gisenyi na Goma burimo kuzahuka nyuma yuko bwari bwarasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19, abakoresha iyi mipaka bagaragaza ko kuba kwambuka bisaba gukoresha gusa urupapuro rw’inzira rwa Laissez passez na passport ndetse imipaka ntikore amasaha yose ari inzitizi bifuza ko zikurwaho.
Ibi bibazo biteganijwe kuganirwaho mu nama y’iminsi itatu kuri uyu wa Mbere i Kigali, izahuza intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n'u Rwanda.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Makosa Kabeya Francois wanyuze mu mujyi wa Rubavu abanza kubonana na mugenzi we mbere yo kwerekeza muri iyi nama, yavuze ko ibibazo abaturage bagaragaza byashyikirijwe inzego zibishinzwe hategerejwe igisubizo.
Umuyobozi
w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko muri ibyo biganiro hari icyizere
ko bizafatirwamo imyanzuro ishobora gukuraho inzitizi zose zikoma mu nkokora
ubucuruzi nyambukiranyamipaka hagati y'ibihugu byombi.
Ubusanzwe
mbere ya Covid-19, abambukaga imipaka yombi ihuza Gisenyi na Goma bari hafi
ibihumbi 70 ku munsi, ariko bitewe
n’inzitizi zihari, harambuka ababarirwa mu ibihumbi 14.5 ku munsi.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru