AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove

Yanditswe Jun, 05 2023 17:27 PM | 33,086 Views



Abatuye mu Mujyi wa Kigali barasaba ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove, kuko ibi bikorwa byatumye hari abaturage batabona amazi uko bikwiye. 

Ikigo cy'igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n'isukura, WASAC cyo kirasaba abaturage ko bakwihanganira ibura ry'amazi mu gihe harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abatuye uyu mujyi bazabone amazi mu buryo burambye kandi mu gihe cya vuba.

Ikibazo cy'ibura ry'amazi gihuriweho na bamwe mu batuye mu bice by'Umujyi wa Kigali bavuga ko hashize iminsi batabona amazi aho batuye.

Ni ikibazo ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko cyatewe ahanini n'ibikorwa byo kwagura ingano y'uruganda rwa Nzove.

Ni ikibazo kigiye kumara ibyumweru 2 kandi kikagaragara mu Mirenge 17 y'Umujyi wa Kigali ndetse n'iy'Akarere ka Kamonyi mu Majyepfo y' u Rwanda. 

Umuyobozi mukuru wa WASAC, Gisele Umuhumuza asaba abaturage bose bakomeje guhura n'ikibazo cy'ibura ry'amazi kwihangana ko mu bihe bya vuba iki kibazo kizaba cyakemutse.

Kwagura umuyoboro wa Nzove biteganyijwe ko uziyongeraho metero kibe zisaga ibihumbi 25 byose.

Mu rwego rwo guhangana n'ibura ry'amazi mu bihe by' impeshyi ku baturage, WASAC irizeza ko ibikorwa byo kwagura ubushobozi  bw'inganda nibirangira, gusaranganya amazi kuzagabanuka ku buryo hari ibice bizayahorana mu buryo burambye.

Ku munsi abaturage bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkenkero zawo cyane cyane ibice biwegereye bisanzwe bifatira amazi ku Mujyi wa Kigali, bakoresha metero kibe zisaga ibihumbi 120 ku munsi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF