AGEZWEHO

  • AMAFOTO: Perezida Kagame yayoboye inama y'Abaminisitiri – Soma inkuru...
  • U Rwanda na Uganda byiyemeje gufatanya mu gukemura ibibazo biterwa na ADF na FDLR – Soma inkuru...

Abatuye muri Muhanga bemeye kwita ku mutekano w’ikiraro gishya kibahuza n’abo muri Gakenke

Yanditswe Jan, 27 2023 18:48 PM | 6,365 Views



Abatuye mu Murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, bemereye ubuyobozi ko bagiye kwita ku mutekano w’ikiraro gishya kibahuza n’abo hakurya mu wa Ruli mu karere ka Gakenke.

Amezi yari agiye kuba icyenda hitabazwa ubwato mu kwambuka Nyabarongo hagati y’Imirenge ya Rongi na Ruli.

Ni igikorwa abaturage bashimira ingabo z’u Rwanda nyuma yuko ikiraro cyabahuzaga gisenyutse kubera ibiza.

Kuri uyu wa 27 bongeye kugaragaza ibyishimi batewe n’ikiraro cyo mu kirere kije kuziba icyuho cyari mu kugenderana no guhairana n’abo muri Gakenke.

Abaturage ubwabo baravuga ko ari bo barinzi ba mbere b’iki gikorwa remezo.

Ubutumwa n’ingamba byo kurinda ikiraro ni nabwo bukuru bugarukwaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, cyane hari amakuru avuga ko hari igihe abaturage bigeze kugira uruhare mu isenyuka ry’icyari cyasimbura icyatwawe n’ibiza bwa mbere.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi igaragaza ko abantu ibihumbi bibiri bashobora gukoresha iki kiraro buri munsi.

Cyuzuye gitwaye milioni 119 Frw, ingengo y’imali yaturutse ku turere twa Muhanga na Gakenke.

Kugeza ubu gishobora kunyurwaho n’amaguru, amagare na moto, mu gihe hatarubakwa ikirambye cyasimbura icyari cyarubatswe hano i Gahira mu 1982.

Alexis Namahoro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo - Perezida Kagame

Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi

Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'

U Rwanda na Yorudaniya mu masezerano y'ubufatanye

EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa

Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Pe