Yanditswe Jun, 27 2020 08:22 AM | 88,352 Views
Abantu babarirwa mu 100 bitwaje imbunda bataramenyekana bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu masaha ya saa sita n'iminota 20. Aba bateye bakaba baturutse mu Burundi. Ingabo z'u Rwanda zikaba zahanganye na bo, bane muri bo bahasiga ubuzima. Amasasu akaba yamaze iminota iri hagati ya 20 na 30.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “ Abantu bitwaje imbunda bateye baturutse mu Burundi nyuma bahunga basubira mu cyerekezo kimwe. Basize abantu babo bane bapfuye ndetse n'ibikoresho bitandukanye bya gisirikare birimo intwaro n’iby’itumanaho n'udusanduku tujyamo ibiryo by'abasirikare twanditse FORCE DE DEFENSE NATIONALE DU BURUNDI ( Ingabo z'u Burundi). Abantu batatu mu bateye bafashwe. Abasirikare batatu ba RDF bakomeretse byoroheje."
Lt Col Munyengango yavuze kandi ko RDF ikomeza gukurikirana ngo hemenyekane abagabye icyo gitero, bikaba bikorwa binyuze mu nzira za dipolomasi.
Iki gitero cyari kigamije kugirira nabi abaturage bo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze ucungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda. Uyu mudugudu uherereye mu kilometero kimwe uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Abo bantu bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi muri Komini ya Bukinanyana Intara ya Cibitoke ahari ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi, bakaba ari na ho bahise bahungira.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru