AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

Abayobozi b’ amagororero muri Eswatini basuye Gereza ya Nyamagabe - Amafoto

Yanditswe Dec, 07 2023 17:13 PM | 101,057 Views



Kuri uyu wa Kane, Komiseri Mukuru w''Urwego rushinzwe igorora mu bwami bwa Eswatini, CG Phindile Nomvula Dlamini hamwe n'itsinda ayoboye bari kumwe na Komiseri mukuru w'ungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni basuye Igororero ry'abagore rya Nyamagabe.

Bakaba basuye ibikorwa bitandukanye bihakorerwa murwego rwo kugorora no gutegura abari hafi gutaha binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye, bakaba bakomerejeho basura Ingoro y'amateka y'abami mu Rukari i Nyanza.

Ubwo basuraga iri gororero bishimiye uburyo abagororwa bigishwa imyuga izabafasha no mu buzima bwabo igihe bazaba barangije ibihano banashima uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu nzego z’ubutabera.

Mu igororero rya Nyamagabe, ririmo abagore 1934 n’abagabo 337; umugororwa arasobanurira itsinda ry’abayobozi bo mu rwego rushinzwe gucunga amagororero mu bwami bwa Eswatini ibyo bakora bizanabafasha mu buzima igihe bazaba barangije ibihano byabo.

Ibyo bakora birimo kwita ku misatsi, n’ibindi byo kwirimbisha, birimo kandi kuboha uduseke, kudoda n’ ibijyanye n'umwuga w’ubuhinzi.

CG Phindile Nomvula Dlamini komiseri mukuru w'amagororero muri Eswatini avuga ko gusura amagororero yo mu Rwanda bungukiyemo byinshi bazifashisha iwabo.

Abayobozi b’amagororero muri Eswatini banasobanuriwe kandi uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu nzego z’ubutabera mu gutanga ibirego no gukurikirana imanza (IECMS).

Umuyobozi mukuru wungirije w'urwego rw'igihugu rushinzwe amagororero DCGP Rose Muhisoni avuga ko kugenderana kw'izi nzego mu bihugu byombi bifasha kunoza imikorere kuko hari ibyo bamwe bigira ku bandi.

Kuwa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza nibwo CG Phindile Nomvula Dlamini n'itsinda brikumwe bageze mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara icyumweru.

CG Phindile Nomvula Dlamini hamwe n'itsinda ayoboye banasuye Ingoro y'amateka y'abami mu Rukari i Nyanza. Photo: RCS

Kuwa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza nibwo CG Phindile Nomvula Dlamini n'itsinda brikumwe bageze mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara icyumweru.

Jean Pierre Ndagijimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n&r

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye urubyiruko rw'i Huye, aruha umukoro wo kw

Nyamasheke: Abagororwa 18 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bic

Inyungu iri mu kwifashisha drones mu kohereza ibicuruzwa ku mahoteli

EU yasabye RDC kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri biteza intambar

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakur