AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abayobozi bakuru ku isi bifatanije n'u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Apr, 07 2018 21:45 PM | 18,910 Views



Umuryango w'Abibumbye, Umuryango w'Afurika yunze ubumwe na bimwe mu bihugu bya Afurika byifatanyije n'abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku buryo u Rwanda rwabashije guteza imbere ubumwe n'ubwiyunge, ariko runiteza imbere.

Ku nshuro ya mbere, Umuryango w'Abibumbye wazirikanye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma yo kwemeza itariki ya 7 mata nk'umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwanzuro wemejwe ku ya 26 Mutarama muri uyu mwaka. Ubusanzwe, uyu muryango wakoreshaga Jenoside yo mu Rwanda, nk'uko byari byaremejwe ku itariki ya 23 ukuboza 2003.

Adama Dieng, umujyanama wihariye mu kurwanya Jenoside yasobanuye ko bahinduye imvugo, bagakoresha ikwiye, kuko hagaragaraga abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko bikwiye guhagarika icyatuma abantu bahakana. Mu butumwa bwe umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Gutteres yagize ati:

"U Rwanda rwakuye amasomo muri aya marorerwa, kandi n'umuryango mpuzamahanga ukwiye kubigiraho. Leta zifite inshingano yo kurinda abaturage Jenoside, ibyaha by'intambara, ivanguramoko n'ibyaha byibasira inyoko muntu. Ni ngombwa ko dushyira hamwe imbaraga, kugira ngo amahano nk'aya atazongera ukundi, ni ngombwa kandi ko umuryango mpuzamahanga utanga ubutumwa ku babigizemo uruhare, bakumva ko bazabihanirwa."

Yakomeje agira ati: "Niba dushaka kurokora abantu, ntitugomba kuvuga. Tugomba kwikuramo umuco wa ntibindeba ahubwo tugakora. Nibwo buryo bwo guha agaciro abazize Jenoside n'abayirokotse, kandi tugakora ku buryo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi, n'ahandi hose."

Umuryango w'Afurika yunze ubumwe nawo wifatanyije n'abanyarwanda, aho mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, perezida wa komisiyo y'uyu muryango Moussa Faki Mahamat yavuze ko kwibuka ari ngombwa. Ati, "Kwibuka ni ngombwa! Ni ngombwa kuko abazize Jenoside bagomba guhora bibukwa bakanahabwa icyubahiro. Ni ngombwa kugira ngo twirinde kugwa mu ihakana n'ipfobya ry'icyaha kirenze ibindi. Ni ngombwa kugira ngo twubake inkingi zo kurinda ko bizongera, kandi imvugo ntibizongere ukundi ntibe mu magambo gusa, ahubwo ijye mu bikorwa."

Uyu muryango kandi washimye uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka, rugasubira kuvoma ku isoko y’umuco nyarwa kugira ngo rukemure ibibazo byihariye bijyanye n’icyerecyezo igihugu gifite.



Karangwa Charles

gouvernement y'urwanda izaze collaboration mugihe abaye ibibazo. Apr 21, 2018


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama