Yanditswe Feb, 08 2017 14:22 PM | 2,968 Views
Perezida wa republika Paul Kagame yayoboye umuhango wo kurahira kw'abayobozi batandatu baherutse gushyirwa mu myanya mishya mu nama y'abaminisitiri idasanzwe, bakemezwa n'inzego zibifitiye ububasha. Mu butumwa yatanze, umukuru w'igihugu yibukije abayobozi kwihutisha uburyo bashyira mu bikorwa inshingano.
Abarahiye ni Mme Clare akamanzi, umukuru w'urwego rushinzwe iterambere RDB akaba n'umwe mu bagize guverinoma, Dr Richard Sezibera watorewe kuba umusenateri, Jean Bosco Mutangana umushinjacyaha mukuru, Richard Muhumuza umucamanza mu rukiko rw'ikirenga, umukuru w'urwego rushinzwe imiyoborere RGB, prof. Shyaka Anastase n'umwungirije, Dr Usta Kayitesi.
Mu butumwa bwa Perezida wa republika Paul Kagame yibukije ko u Rwanda rufite intambwe rwifuza gutera mu rugendo rw'iterambere, kandi rukaba rukeneye kwihuta: “Igihugu cyacu gifite urugendo rurerure rwo gutera imbere. Kuzuza inshingano twihuta kandi neza kugira ngo tugere ku ntego tudatinze, kdi ntibivunana iyo abantu bakorera hamwe kandi baharanira inyungu rusange.” Perezida Kagame
Perezida Kagame kandi yagarutse no ku kongerera ubushobozi inzego zinyuranye kandi ibitagenda neza bigakosorwa Umukuru w'igihugu yasabye abayobozi gukomeza kunoza imiyoborere n'imikoreshereze y'imari, no kurwanya ruswa kugira ngo bifashe igihugu kugera ku cyerekezo kihaye.
Yatangaje ko umutekano w'abanyarwanda n'uw'igihugu
muri rusange, bikwiye gukomeza kubungabungwa kuko ari ishingiro rya byose. Akaba yasoje asaba abarahiye kuzuzanya n'abo bagiye
gukorana.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru