AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Yanditswe Jun, 06 2023 10:48 AM | 27,492 Views



Minisiteri y'Ibikorwa Remezo n'itsinda riyobowe na Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda Isao Fukushima hamwe n'Umujyi wa Kigali bazindukiye mu bikorwa byo gusura imirimo yo kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ku mushinga wo kubaka umuyoboro mugari Nzove-Ntora.

Ni umushinga watangiye mu kwezi kwa Kabiri 2021 ku masezerano y'Igihugu by'u Rwanda n'Ubuyapani.

Biteganyijwe ko uzarangira tariki ya 31 Kanama, 2023 ukazuzura utwaye Miliyoni zisaga 23 z'Amadori ya Amerika, angana na Miliyari zisaga 25Frw.

Uyu muyoboro mugari wa Nzove-Ntora uzatanga amazi mu bice bitandukanye ku buryo abaturage basaga ibihumbi 440 mu Mujyi wa Kigali bazabona amazi mu buryo burambye.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n'isukura WASAC cyo kivuga ko uyu muyoboro uzatanga amazi ahagije ku buryo hari ibice by'imirenge y'umujyi wa Kigali bizabona amazi bwa mbere.

Kuri uyu wa mbere nibwo Minisitiri w'ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana yari yakiriye mu biro bye itsinda ry'Abayapani riyobowe na Ambasaderi Mr. Isao FUKUSHIMA, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye bw'ibihugu byombi mu guteza imbere Ibikorwaremezo mu Rwanda, aho bibanze ku bikorwaremezo by'Amazi ndetse n'Imihanda.

Umushinga wo kwagura wo kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove watangiye mu kwezi kwa Kabiri 2021 ku masezerano y'Igihugu by'u Rwanda n'Ubuyapani. Photo: RBA


Ubwo Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana yakiraga itsinda ry'Abayapani riyobowe na Ambasaderi Mr. Isao FUKUSHIMA. Photo: MININFRA





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF