AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abayobozi bifatanije n'urubyiruko mu rugendo rwo kwibuka Jenoside

Yanditswe Apr, 07 2018 21:52 PM | 17,057 Views



Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yifatanyije n'urubyiruko  rubarirwa mu bihumbi mu rugendo rwo kwibuka rumaze kumenyerwa nka walk to remember.

Ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mata, imbere y'ingoro y'inteko ishinga amategeko hatangiye urugendo rwo kwibuka ruzwi nka walk to remember. Madame wa perezida wa repubulika Jeannette Kagame wari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu yifatanyanyje n'urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwitabiriye uru rugendo. Bamwe mu rubyiruko barwitabiriye basanga uru rugendo rukubiyemo amasomo menshi mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bandi bitabiriye uru rugendo kandi harimo n'inshuti z'u Rwanda z'abanyamahanga, nabo bahamya ko igikorwa nk'iki kiri mu bifasha gusubiza agaciro inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kwifatanya n'abarokotse.

Urugendo rwo kwibuka rwasorejwe kuri sitade Amahoro ni kimwe mu bikorwa bitangira icyumweru cy'icyunamo ndetse n'iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kuri ubu yibukwa ku nshuro ya 24.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage