AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abayobozi n’abakozi b’amakoperative bagiye kujya babanza kumenyekanisha imitungo yabo

Yanditswe Mar, 26 2024 17:24 PM | 98,771 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amakoperative, cyatangaje ko abayobozi n’abakozi b’amakoperative bagiye kujya babanza kumenyekanisha imitungo yabo mbere yo gutangira inshingano, mu rwego rwo gukumira imicungire mibi n’inyerezwa ry’imitungo yayo.

Ni kenshi abanyamuryango b'amakoperative hirya no hino mu gihugu, bakunze kugaragaza ko imitungo yabo icunzwe nabi ndetse bamwe mu bayobozi bakayigira iyabo bwite.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amakoperative cyatangije icyumweru kigamije kwakira ibibazo bitandukanye biyagaragaramo mu Mujyi wa Kigali, bikajyana no kubasobanurira itegeko rigenga amakoperative ndetse no kubigisha uburyo bw'ikoranabuhanga bubafasha gusaba ubuzima gatozi.

Umuyobozi mukuru wa RCA, Dr Mugenzi Patrice yagaragaje ko kutubahiriza amategeko ari intandaro y’ibibazo biri mu makoperative, anatangaza ko hari ibyo umukozi n'umuyobozi ba koperative bazajya basabwa mbere yo kwinjira mu nshingano.

Uyu muyobozi yagaragaje ko barimo kubarura amakoperative akora n'adakora kuko hari ayo basanze ari aya baringa.

Ikigo cya RCA kigaragza ko mu Rwanda habarurwa amakoperative agera ku bihumbi 11, gusa ngo nyuma y'ubugenzuzi hazamenyekana umubare nyawo wa koperative ziri mu Rwanda.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza