Yanditswe Jul, 19 2019 05:40 AM | 11,924 Views
Kamwe mu
dushya tuzarangwa mu imurikagurisha ry'uyu mwaka, ni ukwinjira abantu bishyuye
hakoreshejwe uburyo bwa mobile money. MTN ivuga ko hateguwe ubufasha bwose
buzatuma imirongo idacikagurika nk'uko bimaze iminsi bivugwa.
Harabura iminsi 3 kugira ngo imurikagurisha mpuzamahanga rya 22 ritangire i Gikondo, ibikorwa byo gutunganya aho rizabera na byo birakomeje ahasanzwe haryakira.
Kwinjira muri murikagurisha bizajya bisaba ko wishyura ukoresheje telephone, ibi bikaba ari igisubizo kuko ushobora kwishyurira aho uri n'igihe ushakiye, ukaba wanagururira undi muntu itike nk'uko bisobanurwa n'umuvugizi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, Ntagengerwa Theoneste.
Yagize ati “Ibi ngo bizagabanya imirongo y'abagura amatike bagiye gusura imurikagurisha, hakiyongeraho no kumenya umubare nyakuri w'abarisura ndetse ibihombo byajyaga bituruka n'ihererekanywa y'amafaranga bigabanuke.”
Cyokora hari impugenge ko umubare munini wa'abazaba bakoresha telefone mu igura ry'amatike watuma imirongo icikagurika cyane ko abaturage bamaze igihe babyinubira. “
Ushinzwe serivisi za Mobile Money muri MTN, Rutagengwa Arthur avuga ko ibyo byatekerejweho.
Imurikagurisha mpuzamahanga rya 22 riteganyijwe gutangira tariki 22 nyakanga, risozwe ku ya 11 kanama uyu mwaka.
Jean Claude MUTUYEYEZU
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru