AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abazajya binjira muri 'EXPO' bazajya bishyura bakoresheje MTN Mobile Money

Yanditswe Jul, 19 2019 05:40 AM | 11,924 Views



Kamwe mu dushya tuzarangwa mu imurikagurisha ry'uyu mwaka, ni ukwinjira abantu bishyuye hakoreshejwe uburyo bwa mobile money. MTN ivuga ko hateguwe ubufasha bwose buzatuma imirongo idacikagurika nk'uko bimaze iminsi bivugwa.

Harabura iminsi 3 kugira ngo imurikagurisha mpuzamahanga rya 22 ritangire i Gikondo, ibikorwa byo gutunganya aho rizabera na byo birakomeje ahasanzwe haryakira. 

Kwinjira muri murikagurisha bizajya bisaba ko wishyura ukoresheje telephone, ibi bikaba ari igisubizo kuko ushobora kwishyurira aho uri n'igihe ushakiye, ukaba wanagururira undi muntu itike nk'uko bisobanurwa n'umuvugizi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, Ntagengerwa Theoneste.

Yagize ati “Ibi ngo bizagabanya imirongo y'abagura amatike bagiye gusura imurikagurisha, hakiyongeraho no kumenya umubare nyakuri w'abarisura ndetse ibihombo byajyaga bituruka n'ihererekanywa y'amafaranga bigabanuke.”

Cyokora hari impugenge ko umubare munini wa'abazaba bakoresha telefone mu igura ry'amatike watuma imirongo icikagurika cyane ko abaturage bamaze igihe babyinubira. “

Ushinzwe serivisi za Mobile Money muri MTN, Rutagengwa Arthur avuga ko ibyo byatekerejweho.

Imurikagurisha mpuzamahanga rya 22 riteganyijwe gutangira tariki 22 nyakanga, risozwe ku ya 11 kanama uyu mwaka.


Jean Claude MUTUYEYEZU




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize