Yanditswe Mar, 21 2019 07:22 AM | 4,995 Views
Muri iki
cyumweru cyahariwe ibikorwa by'ubutabera, abaturage barakangurirwa kurushaho
kugira ubushishozi hagamijwe gukumira ibyaha by'inzaduka birimo ubujura bwifashishije
ikoranabuhanga bukomeza kwigaragaza.
Ikibazo
cy'uburiganya n'ubutekamutwe, ni bimwe mu byo abakira bakanohereza amafaranga
binyuze muri 'mobile money' bavuga ko bahura nabyo cyane.
Hari abasanga
ubujura bw'amafaranga buterwa n'ubujiji ndetse no kutagira amakenga bikarangira
abatekamutwe babibye. Alex Semitali afite ibiro byivunjisha.
Ubuyobozi
bw'Ikigo gishinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo baciriritse n'ibigo
by'imari SEEP buvuga ko hari ubushakashatsi iki kigo cyakoze bugaragaza ko hari
abo iki kibazo cyagizeho ingaruka zikomeye nk'uko Straton Habyarimana abivuga.
"Bigaragara ko 80% by'Abanyarwanda bazi ko ubwo buryarya buriho kandi biteguye kuburwanya gusa abegera kuri 49% bemeza ko bwabagizeho ingaruka urumva ko umubare ni munini ariko uko abantu bagenda babimenya barushaho kubwirinda. Ni ama banki agenda agira uburyo bwo kwirinda cyane cyane hari uburyo bwo kwirinda gufungura ubutumwa utazi, gusaba abakozi kujya bahindura umubare w'ibanga kenshi gashoboka."
Umunyamabanga mukuru w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, Col. Jeanot Ruhunga avuga ko birimo kwiyongera, hakaba hakenewe kongera ubumenyi no kugira ubushobozi.
"Hari nk'ubu ibirego turimo gukurikirana muri BK, Giti Bank aho abajura binjiye kuri Konti y'umuntu bakuraho amafaranga icyo ni igice kimwe cy'ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ariko hari nibindi byeze cyane bigendanye n'ubwambuzi bushukana ubutekamutwe nanone biciye ku ikoranabuhanga. ubu icyo turimo gukora ni ukubaka ubushobozi kugira ngo tube imbere turushe abatekamutwe ubushobozi."
Minisiteri y'ubutabera yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa by'ubutabera. Uretse ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, minisitiri Johnston Busingye yasabye inzego za Leta n'iz'abikorera ndetse n'imiryango y'abafatanyabikorwa gushyira hamwe bagamije kugabanya ibyaha n'amakimbirane.
Mu byaha by'inzaduka hagaragaramo n'ubucuruzi bw'abantu aho umwaka ushize hagaragaye ibirego 49 by'abagore n'abakobwa boherejwe mu bihugu nka Arabia Saudiite, Kuwait, Afurika y'epfo, Uganda n'ahandi. Abagera kuri 20 baragaruwe.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru