Yanditswe May, 08 2022 09:51 AM | 53,665 Views
Mu karere ka Nyaruguru habaye igikorwa cyo kwibuka abari abanyeshuri biciwe muri GS Marie Merci-Kibeho mu karere ka Nyaruguru, abanyeshuri bahiga kuri ubu basabwa kugendera kure abashaka kubashora mu macakubiri n'urwango bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu mwaka wa 1994 mu kwezi kwa Kabiri kuri iki kigo cya GS Marie Merci-Kibeho, habaye imyigaragambyo y'abanyeshuri bituma ubuyobozi bufata umwanzuro wo guhagarika amasomo basubira iwabo.
Nyuma mu kwa Gatatu ubuyobozi bwaje gusaba abanyeshuri kugaruka kwiga , Jenoside ibasanga ku ishuri abanyeshuri batangira kubavangura.
Mutiganda Innocent, umwe mu barokokeye kuri iri shuri avuga bakorewe ubwicanyi n'abari bashinzwe kubarinda.
Gusa ngo n'ubwo abicanyi bari bafite umugambi wo kubarimbura hadasigaye n'umwe, ngo hari abarokotse kandi banga guheranwa n'amateka, kuri ubu ngo bariyubatse.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyaruguru, Muhinzi Bertin asaba urubyiruko cyane cyane abakirimo kwiga kugendera ku nama nziza bahabwa n'ubuyobozi, bakirinda uwari we wese washaka kubashora mu macakubiri n'urwango bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aha kuri GS Marie Merci-Kibeho hiciwe abanyeshuri b'Abatutsi basaga 100.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru