AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abiga GS Marie Merci-Kibeho basabwe kugendera kure abashaka kubashora mu macakubiri ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe May, 08 2022 09:51 AM | 53,665 Views



Mu karere ka Nyaruguru habaye igikorwa cyo kwibuka abari abanyeshuri biciwe muri GS Marie Merci-Kibeho mu karere ka Nyaruguru, abanyeshuri bahiga kuri ubu basabwa kugendera kure abashaka kubashora mu macakubiri n'urwango bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu mwaka wa 1994 mu kwezi kwa Kabiri kuri iki kigo cya GS Marie Merci-Kibeho, habaye imyigaragambyo y'abanyeshuri bituma ubuyobozi bufata umwanzuro wo guhagarika amasomo basubira iwabo.

Nyuma mu kwa Gatatu ubuyobozi bwaje gusaba abanyeshuri kugaruka kwiga , Jenoside ibasanga ku ishuri abanyeshuri batangira kubavangura.

Mutiganda Innocent, umwe mu barokokeye kuri iri shuri avuga bakorewe ubwicanyi n'abari bashinzwe kubarinda.

Gusa ngo n'ubwo abicanyi bari bafite umugambi wo kubarimbura hadasigaye n'umwe, ngo hari abarokotse kandi banga guheranwa n'amateka, kuri ubu ngo bariyubatse.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyaruguru, Muhinzi Bertin asaba urubyiruko cyane cyane abakirimo kwiga kugendera ku nama nziza bahabwa n'ubuyobozi, bakirinda uwari we wese washaka kubashora mu macakubiri n'urwango bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aha kuri GS Marie Merci-Kibeho hiciwe abanyeshuri b'Abatutsi basaga 100.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama