Yanditswe Sep, 16 2020 07:47 AM | 64,457 Views
Abayobozi n’abarimu mu mashuri abanza ngo ntibumva ukuntu batemerewe gupimanirwa kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye kdi bujuje ibisabwa. Ikigo gishinzwe Uburezi (REB) kiravuga ko kiri gusuzuma impungenge zabo.
Bamwe mu barimu bo mu mashuri abanza ndetse na bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo bavuga ko bakoze ibishoboka byose bakiyongera ubumenyi ndetse bakabona n’impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Gusa ngo babangamiwe no kuba hari imyanya yo kuyobora ibigo by'amashuri yisumbuye yashyizwe ku isoko na REB ariko bakaba barakumiriwe gukora ibi bizamini kandi bujuje ibisabwa.
Bavuga ko iki ari ikibazo gituma bacika intege kuko mu mishahara harimo ubusumbane kandi bafite impamyabumenyi zimwe na bagenzi babo bo mu mashuri yisumbuye.
Umuyobozi wa Sendika y'abarimu mu Rwanda Slyvestre Vuguziga avuga ko iki kibazo cyibabangamiye ku buryo ngo gishobora no kubaca intege.
Ubuyobozi bwa REB buvuga ko bwasuzumye iki kibazo bufatanije n'inzego z'ibanze zishinzwe uburezi gihabwa umurongo ku buryo aba barimu bashonje bahishiwe.
Icyakora Umuyobozi mukuru w'iki kigo Dr Irenee Ndayambaje avuga ko abarimu n'abayobozi bo mu bigo by'amashuri abanza bafite impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye A2 batemerewe gupiganira iyi myanya.
Mu Rwanda hari abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye bya Leta bagera ku bihumbi 72.
Kubera icyorezo cya COVID19 cyugarije isi n'u Rwanda,Minisiteri y'Uburezi ivuga kongera ibyumba by'amashuri hagamijwe kwirinda ubucucike byatumye bashyira ku isoko imyanya ibihumbi 28 yo gushaka abarimu n'abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye.
Jean Paul TURATSINZE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru