Yanditswe Apr, 18 2016 09:42 AM | 1,434 Views
Abikorera bo mu Rwanda barahamagarirwa kugira uruhare mu mishinga y'iterambere ijyanye n'umuhora wa ruguru, yiganjemo ibikorwaremezo. Mu nama yabahuje muri iki gitondo, umuyobozi w'urugaga rw'abikorera Benjamin Gasamagera yabibukije ko mu nama ya 23 y'abakuru b'ibihugu izabera i Kampala bazaba bahagarariwe, anabagaragariza amahirwe menshi ari muri iyo mishinga yagirira akamaro urwego rw'abikorera mu Rwanda.
Yababwiye ko bakwiriye kwitegura no kumva ko bari muri iyo mishinga, n'ubwo akenshi hagiye hagaragara guseta ibirenge mu mishinga inyuranye yagiye iza kandi bakagombye kuyibyaza umusaruro.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru