AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Iburasirazuba: Abikorera boroje inka imiryango 109 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Jun, 29 2022 20:12 PM | 65,829 Views



Abagize urugaga rw'abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba baravuga ko ubu bashyize imbaraga mu kubaka ubukungu bw'igihugu no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda bitandukanye n'uko bamwe mu bacuruzi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bagize uruhare mu kuyitera inkunga. 

Ibi babivuze ubwo hibukwaga abari abacuruzi bo muri iyi Ntara bishwe muri Jenoside, aho uru rugaga rwanatanzwe Inka 109 zorojwe imiryango y'aborokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa ku rwego rw’Intara cyabereye mu karere ka Gatsibo cyibimburirwa no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Kiziguro, ruruhukiyemo abatutsi barenga ibihumbi 20 abenshi cyane muri bo biciwe mu yahoze ari Komine Murambi, yamamaye cyane mu mateka mabi ya Jenoside kubera Gatete Jean Baptiste wayoboye iyo komine, akanagira uruhare rukomeye mu iyicwa ry'abashyinguwe aha Kiziguro.  

Urwego rwabikorera rwatanze inka 109 zorojwe imiryango 10  yarokotse Jenoside yatoranijwe mu turere 7 tugize iyi ntara. 

Bamwe mu barokotse Jenoside borojwe izo nka bavuga ko iki gikorwa  bagifata nk'ikimenyetso cy’ubwiyunge.

Nkurunziza Jean Paul uyobora Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba avuga ko uru rwego rumaze kugira uruhare mu gusana inzibutso za Jenoside no kubakira abayirokotse.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba,Gasana Emmanuel we agaragaza ko iki gikorwa cyakozwe kiri mu murongo wa leta muri gahunda ya Girinka munyarwanda binyuze mu nzengo zitandukanye zirimo n'izabikorera.

Inka zatanzwe uko ari 109 buri imwe afite amezi makuru zikaba zose zifite agaciro ka miliyoni zirenga 50 Frw.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira