AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abikorera muri Kigali barishimira ko imibare y'abandura COVID-19 igenda igabanuka

Yanditswe Jan, 26 2022 18:31 PM | 26,921 Views



Bamwe mu bikorera mu mujyi wa Kigali, batangaje ko bishimira uburyo imibare y'abandura icyorezo cya COVID-19 igenda igabanuka, bakaba bafite icyizere ko ubuzima bushobora kongera gusubira mu buryo bakongererwa amasaha yo gukora ndetse n'imirimo itandukanye igakomorerwa.

Igabanuka ry'imibare y'abandura icyorezo cya COVID-19 riraha icyizere abikorera, ko ibikorwa by'ubucuruzi bishobora kongererwa amasaha yo gukora ndetse hakongerwa n'umubare w'abitabira imihango itandukanye nkuko bamwe muri abo babivuga.

Habimana Monfort umwe mu bashoferi batwara abarwaye ba COVID mu mbangukiragutabara, avuga ko umubare w'ingendo yakoraga atwara abarwayi zagabanutse cyane, bigaragaza igabanuka ry'ubwandu.

Umuyobozi w'ibitaro bya Kanyinya byita ku barwayi ba COVID-19, Dr. Cyprien Iradukunda avuga ko kuri ubu bafitemo abarwayi 10 gusa bavuye kuri 45 bari bafite tariki 1 Mutarama uyu mwaka.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima ku wa Kabiri tariki 25 Mutarama uyu mwaka, yerekana ko ibipimo byafashwe bigera ku bihumbi 13,158 hagaragayemo abanduye 173,  ku buryo ubwandu buri ku kigero cya 1.3%.

Ni mu gihe tariki ya 1 uku kwezi hari hafashwe ibipimo ibihumbi 11,075, hagaragaramo abanduye 928 ku kigero 8.4% cy'ubwandu.


Betty Mutoni




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira