Yanditswe Nov, 28 2019 11:22 AM | 21,697 Views
Abanyarwanda 33, kuri uyu wa Gatatu binjiriye k’Umupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera nyuma yo kwirukanwa mu
gihugu cya Uganda baraburira bagenzi babo baba bafite igitekerezo cyo kwerekeza
yo kuko nta mahoro bazahagirira dore ko n’abari yo batotezwa abandi bagakorerwa
iyicarubozo.
Imiryango yabo ndetse n'imitungo yabo byose barabitaye kuko birukanwe shishi itabona.
Abahambirijwe biganjemo abana, urubyiruko n’abagore. Umunaniro, inzara n’agahinda ni byo byagaragaraga ku maso yabo. Mu buhamya bwabo, bavuga ko uburyo bafashwemo budahesha ikiremwamuntu agaciro.
Imiryango yatandukanyijwe n’ababo, imitungo itimukanwa barayisiga yewe ngo n’iyimukanwa irimo amafaranga cyangwa ibindi by’agaciro barabyambuwe.
Mu gihe byari bizwi ko inzego z’umutekano za Uganda ari zo zitoteza Abanyarwanda, magingo aya, abirukanywe bahamya ko urwango Abanyarwanda bafitiwe rwinjiye no mu baturage basanzwe aho mu mvugo zabo bavuga ko nta Munyarwanda bashaka mu gihugu cyabo.
Abirukanwe Uganda barasaba buri Munyarwanda ufite igitekerezo cyo kujya Uganda kukibagirwa kuko byaba ari ukwishora mu kaga.
N’ubwo hagiye hasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi mu bihe bitanduaknye, kugeza ubu ntacyo byatanze kuko Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa n’inzego z’umutekano z’Igihugu cya Uganda.
Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 900 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.
Igitotsi mu mubano w'u Rwanda na Uganda ni ingingo imaze imyaka isaga ibiri igarukwaho n'ibinyamakuru bitandukanye. U Rwanda rwagaragaje ko imiterere y'iki kibazo ishingiye ku ngingo 3: Guhohotera Abanyarwanda mu bihe no mu buryo butandukanye bikozwe n'inzego z'umutekano za Uganda, gushyigikira imitwe y'abarwanyi igerageza guhungabanya umutekano w'Igihugu no kubangamira ubukungu bw'u Rwanda mu buryo butandukanye.
Ku batari bake ngo Uganda yakunze kurangwa no kuruma gihwa ku bibazo ifitanye n'umuturanyi ndetse no gushinja u Rwanda kubangamira urujya n'uruza binyuze mu cyo iki gihugu cyise gufunga umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi, ibintu abasesengura bavuga ko ari ukuyobya uburari no kwirengegiza umuzi w'ikibazo.
Ubuhamya
Robert BYIRINGIRO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru