AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abishwe n'ibiza i Nyamashake bashyinguwe

Yanditswe Apr, 25 2022 15:01 PM | 74,524 Views



Abatuye mu bice by'imisozi ihanamye mu karere ka Nyamasheke, basabye ubuyobozi kubafasha kuva mu manegeka mu buryo bwihuse nyuma y'aho bikomeje kugaragara ko aho batuye harimo gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Ni nyuma y'aho imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, yateje inkangu zahitanye abantu 7 barimo 6 bo mu Murenge wa Kirimbi n'undi umwe wo mu Murenge wa Karambi.

Ibi bikimara kuba inzego z'ubuyobozi zihutiye gutabara abasigaye, ariko zinahumuriza aba baturage muri rusange.

N'ubwo bimeze bityo ariko abatuye muri ibi bice bagaragaza ko badafite andi mahitamo y'aho kujya gutura kuko abenshi bavuga ko badafite ubushobozi bwo kwimuka, ariko kandi bakanagaragaza ko aha hantu batuye hatagaragara ahashobora kujya umudugudu ngo nibura babe ari ho bimukira.

Aba bantu uko ari 7 bakimara gupfa, ubuyobozi bwihutiye guhita bwimura abandi baturage bigaragara ko batuye nabi harimo n'abo inzu zabo zatangiye gusenyuka ubu imiryango isaga 10 ikaba icumbikiwe mu byumba by'urwunge rw'amashuri rwa Kaburiro mu murenge wa Kirimbi.

Guverineri w'Intara y'u Burengerazuba, Habitegeko Francois yihanganishije imiryango yabuze ababo, asaba ko abantu bose bagituye munsi y'imikingo miremire n'imisozi bose bihutira kuba bahavuyemo, anasaba abaturanyi n'amadini kuba babakiriye.

Yavuze ko inkangu zikomeje gutwara abantu mu turere twinshi tw'uburengerazuba cyane cyane muri ibi bihe by'imvura nyinshi avuga ko buri wese akwiye kuba maso.

Umuryango wa Sibomana wabuze umugore n'abana babiri, wemerewe inka yo kumufasha kurera umwana umwe wasigaye.


Theogene Twibanire




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura