Yanditswe Jan, 31 2021 09:02 AM | 90,350 Views
Imiryango 27 y’abo
amateka agaragaza ko basigaye inyuma mu Murenge
wa Muhanda mu Karere ka Ngororero ishinja uruganda rw’icyayi rwa Rubaya
kubahuguza ubutaka barutije.
Bavuga ko bumvikanye ko uru ruganda ruzahinga icyayi muri ubwo butaka mu gihe cy'imyaka isaga 10 rukazajya rubungukira ariko nyuma rurabigarika, ubutaka rubugira ubwarwo nyamara ngo nta bugure bwabayeho.
Ubutaka iyi miryango ivuga ko yahugujwe, uba ubwitegeye neza iyo uri Mudugudu wa Gatomvu, Akagari ka Bugarura,mu Murenge wa Muhanda ya Ngororero aho iyi miryango yatujwe.
Magingo aya, umusozi mugari bavuga ko wahoze ari ubutaka bwabo uteyeho ishyamba ry’inturusi n’icyayi bigaragara ko kikiri gito. Abahagarariye imiryango y’aba baturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma, mu mvugo yumvikanamo ubukana bahamya ko bakorewe akarengane bahuguzwa ubutaka bwabo.
Aba baturage bifuza ko ibyo bumvikanye n’uruganda byubahirizwa bitaba ibyo bagasubizwa ubutaka bwabo.
Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruvuga iki kubivugwa n’aba baturage? Ku ruganda rw’icyayi aho umunyamakuru yerekeje amaze kumva ibyo ahamirijwe n’abaturage, umuyobozi mukuru warwo mu magambo make avuga ko habayeho ubugure kandi ibimenyetso bihari.
Mutwarangabo Innocent washyizwe mu majwi n’abaturage nk’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge mu gihe habagaho ubwumvikane, uyu munsi ni umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngororero; yemera ko ikibazo akizi kandi yagiriye inama abo baturage uburyo ubutaka bwabo bwabyazwa umusaruro butagurishijwe.
ikibazo cy’aba baturage cyamenyekanye bitinze ariko mu gihe cy’ibyumweru bibiri kigomba kuba cyahawe umurongo kuko ngo hari icyatangiye gukorwa kugirango ibyabariya baturage bisobanuke, nk'uko Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid yabisobanuye.
Biragoye kumenya ubuso bw’ubu butaka. Yaba abaturage bavuga ko bariganyijwe ndetse n’uruganda rwemeza ko rwaguze, izi mpande zombi, nta na rumwe rugaragaza ingano y’ubuso nyabwo. Ba nyiri ubutaka ariko bemeza ntagushidikanya ko imbago z’ubutaka bwabo bazizi.
UWIMANA Emmanuel
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru