AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

Aborozi ba kijyambere bahangayikishijwe n'ibiryo by'amatungo byahenze

Yanditswe Sep, 19 2022 20:32 PM | 107,924 Views



Aborozi babikora mu buryo bwa kijyambere, baratangaza ko hari ikibazo cy’uko ibiryo by'amatungo byahenze cyane bigatuma igishoro kirenga amafaranga binjiza mu gihe bagurishije ibikomoka ku matungo borora.

Abikorera bo mu rwego rwa serivisi z'amahoteli na resitora barishimira uburyo ubuzima bwatangiye gusubira mu buryo bitewe n'uko icyorezo cya COVID-19 cyatangiye kugenza make, bigatuma n'abantu babasha kwitabira inama mu buryo bw’imbonankubone.

Bimwe mu byo bakirizwa ku meza birimo n'ibituruka ku matungo nk'inyama, amata n'amagi nk’uko abakora muri uru rwego rw’amahoteli babisobanura.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Solange Uwituze avuga ko igihugu gifite gahunda yo kongera imbaraga mu bworozi bw'amatungo magufi bugakorwa mu buryo bworoheye ababukora.

Musabyimana Jean Baptiste yoroye inkoko zisaga ibihumbi 100 mu karere ka Bugesera, avuga ko nubwo isoko ry'ibikomoka ku matungo ryabonetse, igiciro bahabwa ku bikomoka ku matungo kiri munsi y’igishoro bivuze ko bari mu gihombo.

Impuguke mu by'ubukungu, Straton Habyarimana avuga ko iki kibazo cyasubizwa nuko aborozi bishyize hamwe bakumvikana ku giciro kibanogeye ariko kidakabije.

Umusaruro w'ibigori wabaye muke cyane ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo nyamara ibigori biri mu bikenerwa n'amatungo ku kigero cya 75% by'ibiryo byose akenera, hakaba n’ibindi bituruka muri Ukraine kuri ubu bitabasha kugezwa ku isoko kubera intambara yashojweho n’u Burusiya.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko