Yanditswe Aug, 04 2019 08:21 AM | 10,426 Views
Aborozi b’inkoko mu Rwanda baravuga ko
izamuka ry'ibiciro by'ibiryo byazo rikomeje kubateza igihombo kuko ngo umufuka
umwe ubu ugeze ku mafaranga asaga ibihumbi 18.
Niyonsenga Michel ni umwe mu borozi, ukorera uyu mwuga i Gihara muri Kamonyi ndetse n'i Kabuye muri Gasabo. Avuga ko nk'aborozi b’inkoko bakomeje kugorwa no kubona ibiryo byazo kubera igiciro gikomeza kuzamuka.
Yagize ati ''Ni ikibazo gikomeye cyane dufite muri ino minsi nk’ubu umwaka ushize muri Gicurasi umufuka w’ibiryo twawuguraga 15,500 ubu turimo kuwugura ibihumbi 18,750 twajya ku isoko kugurisha umusaruro wacu ugasanga ibiciro bitahindutse. Urumva ko tubigura duhenzwe ariko n’aho ubishakiye ntushobora guhita ubibona tuba dutonze umurongo, niba ufite inkoko zigeze igihe cyo gutera neza usanga uba ushobora guteresha nibura ku kigero cya 93% ariko niba utaguze ibiryo mu ruganda usanga urimo guteza ku kigero cya 75% icyo gihe uba wageze mu gihombo. Iyo bigeze aho rero aborozi babona batabishoboye bakagurisha inkoko.''
Umuyobozi w'uruganda Gorilla Feed rumwe muzikora ibiryo by’amatungo, Kivuye Janvier, asobanura ko iri zamuka ry’ibiciro by’ibiryo rituruka ku kutagira ibyo kubikoramo bihagije.
Yagize ati''Aho guhunikwa ntaho tuba dufite tugura gusa ibyo gukoresha mu gihe gitoya nko ku mwero biragaragara ko ibigori biba ari byinshi ariko kuko biza ntitubone uko tubihunika ni byo bitera ikibazo bikagenda bikageza umusaruro ushize ariko habonetse nk’abantu baza bagashoramo imari mu guhunika umusaruro inganda zikajya zibona aho ziwuvana hafi mu Gihugu ni cyo cyaba ari igisubizo kirambye.''
Ku ruhande rw'Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Umuyobozi Mukuru wacyo Karangwa Patrick agaragaza ko hari ingamba zigamije gushakira umuti ikibazo cy'ibiryo by'amatungo muri rusange.
Yagize ati ''Hari ukongera umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi byibandwaho mu gukora ibiryo by’amatungo magufi cyane umusaruro w’ibigori na soya. Muri uyu mwaka hazahingwa ibigori na soya byinshi ugereranije n’umwaka ushize ariko n’ubushobozi bwo guhunika burimo kwiyongera kugira ngo igihe umusaruro wamaze kuboneka ari mwinshi ugurwe ubikwe uzakoreshwe n’ikindi gihe. Ubu hari abamaze kubaka ibigega 16 mu gihugu bibasha gufata umusaruro bikawubika ukazagenda ukoreshwa igihe undi utaraboneka, kandi na Leta ishoramo amafaranga ariko dushishikariza n’abikorera cyane abafite inganda zikora ibiryo by’amatungo kongera ubushobozi bwo kubasha kwibikira umusaruro wabo aho gutegereza ko abandi bababikira. Hari abagenda batera imbere mu gukora ibiryo by’amatungo iyo bakoranye n’amabanki akabaha inguzanyo bakagura ibikorwa byabo.''
Kugeza ubu mu Gihugu hose hari inkoko zigera kuri miliyoni 7; mu gihe inganda zikora ibiryo byazo ari eshanu gusa na zo zitabasha guhaza aborozi.
Butare Léonard
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru