AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Agahimbazamusyi, gutizanya ‘gilets’: Ibibazo byugarije urubyiruko ruguhangana na COVID19

Yanditswe Aug, 09 2020 09:26 AM | 49,728 Views



Bamwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake ruri mu bikorwa byo gufasha abaturage gukumira icyorezo cya COVID19 mu turere dutandukanye rurasaba ko hakongerwa ibikoresho rwifashisha muri aka kazi kandi rugahabwa n'agahimbazamusyi rwijejwe n'ubuyobozi bw'inzego z’ibanze.

Ku masoko n'aho abagenzi bategera imodoka ni hamwe usanga uru rubyiruko ruri mu kazi ko kwibutsa abaturage ibyo bagomba kubahiriza mu kwirinda iki cyorezo cya COVID19. Ni akazi abaturage bemeza ko gasaba ubwitange bagashimira ibyo rukora.

Uru rubyiruko rukorana umunsi ku munsi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ndetse na polisi. Bamwe muri rwo, by'umwihariko urukorera hanze ya Kigali mu tundi turere ruvuga ko rusaba ko rwafashwa rukabona ibyo rwijejwe.

Mucyo Emelise wo mu Karere ka Kamonyi yagize ati “Tuza bari badusezeranije ko bazajya baduha agahimbazamusyi buri kwezi nyuma yaho twakomeje gutegereza amezi arashira twababaza aho bigeze n’impamvu batagira icyo baduha ahubwo tugora ababyeyi bacu, bakatubwira ngo ingengo y’imari, yarasohotse ariko ntacyo ku karere barababwira bakadusaba kwihangana ko hari icyo tuzabona nyuma ni ho abantu batangiye gucika intege bagenda babivamo nanjye nshaka ikindi njya gukora  aho nakoreraga twari 11 ariko hamaze kugenda 6.''

Niyonkuru Abdurillah ati ''Hari igihe umuntu aba akeneye kuva hano akajya mu rugo iyo sabune yo gukaraba aba ayikeneye, umwenda urasaza aba akenye undi, ni byinshi byadufashamo umuntu akoze afite ako gahimbazamusyi byaba byiza kurushaho, ikibazo cy’impuzankano(gilet) na cyo kirahari niba twakoze mu gitondo hari abandi bagomba kudusimbura ku gicamunsi, usanga rimwe na rimwe tuyikuramo hari abandi bagiye kuyikoresha urumva ko ari ikibazo kidukomereye ntabwo muri ako kanya gilet yaba imaze gusukurwa''

Nta mubare ufatika w'amafaranga rugaragaza ko rwemerewe. Gusa Umunyamabanga Mukuru w'urubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, Bayisenge Twahirwa Eric avuga ko n’ubwo rukorera ubushake nk’uko izina ribivuga ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukwiriye kurworohereza.

Ati ''Nakongera gushishikariza no gusaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugerageza kubafasha kuko kwirirwa ku zuba ntago byoroshye niba umwana ashobora kuvanamo gilet akayiha mugenzi we kandi tuvuga ko turimo kwirinda byaba ari ikibazo rero turasaba ubuyobozi kugerageza gushaka aho bukura ubushobozi kuko urubyiruko rwo rwiteguye gukorera igihugu.''

Bamwe mu bayobozi mu turere bavuga ko kuba nta ngengo y’imari yateganirijwe iki gikorwa ari o ntandaro y’ibibazo bigenda biboneka mu mikorere y’uru rubyiruko, gusa ariko ngo hari ikirimo gukorwa.

Tuyizere Thadée, umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Kamonyi yagize ati ''Ibyinshi twabikoze tutarabiteganyirije mu ngengo y’iimari ariko tugenda dushakisha ikintu gito twakora kugira ngo umuntu wagiye muri ako kazi agire icyo abona kimufasha ariko nta n’ubwo tubasha kuyabona mu minsi yose ahubwo ubu ingamba dufite n’ugushyiramo urubyiruko rwinshi kuko mu karere dufite abagera  ku bihumbi 8 bajya basimburanwa ku buryo nibura ukoze uyu munsi ashobora kumara icyumweru 1 cyangwa 2 atarongera gukora ku buryo umuntu yavuga ngo ngiye gukora mu bwitange.''

Mu gihugu hose habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake rugera kuri 8.041 ruri mu bikorwa byo gufasha abaturage gukumira icyorezo cya COVID19, Umujyi wa Kigali wonyine ukaba ufitemo urugera kuri 989.


BUTARE Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira